Umuhanzi Butera Knowless wavuze mu izina ry’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, yasabye Paul Kagame ko nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanya-Bugesera bagatarama bishimira intsinzi.
Butera Knowless yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera mu Karere ka Bugesera bimukiyemo benshi babaha inkwenene, anashimira Perezida Kagame waje kuba umuturanyi w’Abanya-Bugesera.
Butera Knowless yagaragaje uko kuba Paul Kagame n’umuryango we barimukiye mu Karere ka Bugesera byazamuye agaciro k’aka Karere agaragaza ko gasigaye kifuzwa na benshi.
Gutumira Abanya-Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kumwamamaza kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Ubwo yaganiraga n’Abanya-Bugesera, Paul Kagame yavuze ko kujya gutura i Bugesera yabitewe n’uko byagombaga kuba ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari.
Yavuze ko yifuzaga kunyomoza abafataga aka Karere nk’ahantu ho kurimbukira bijyanye n’amateka yaho.
Ati “Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za ‘tse tse’ zikarya abantu bakarwara bagapfa […] Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa mwahoze muvuga cyangwa n’ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo aribo bose, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.”
Paul Kagame yavuze ko ariyo mpamvu yahisemo kujya gutura i Bugesera ahari haragenewe kurimbukira abantu nk’ikimenyetso cyo kubirwanya no kubihakana.
Butera Knowless uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yahaye isezerano rikomeye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, amwizeza ko abakiri bato nubwo ari bato ariko batari gito ndetse batazigera bamutenguha.
Butera Knowless yijeje Perezida Kagame ko yaba ubu no mu gihe kizaza urubyiruko rutazigera rumutenguha ahubwo aho azajya ashingura ikirenge ariho bazatera intambwe.
Butera Knowless yabwiye Perezida Kagame ko urubyiruko rumufitiye umwenda w’agaciro gakomeye batumva uko uzishyurwa.
Ati “Twebwe twaraye ijoro nitwe bo kuribara, nitwe tuzi aho tuva n’aho tugana, iyo dutekereje ibintu mwadukoreye nkaba mpagaze hano ndi kuvuga ntarigeze mbona ko icyo cyizere gishoboka twumva tubafitiye umwenda.”
Nubwo atiyumvisha uko umwenda urubyiruko rurimo Paul Kagame uzishyurwa, Butera Knowless yavuze ko icyo basabwa ari ukutazigera bamutenguha.
Ati “Nk’urubyiruko icyo twabizeza ni uko turi bato batari gito, ikindi ni uko ahantu aho ariho hose muzashingura ibirenge muzizere ko ariho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n’ejo hazaza.”
Butera Knowless yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaranye n’abantu babiri bonyine mu muryango we, cyane ko wose wari wishwe, icyakora biza kuba bibi kurushaho ubwo na nyina umubyara wari warokotse yitabaga Imana.
Butera Knowless yavuze ko nyuma yo kubura umubyeyi yari yasigaranye yabayeho mu buzima bugoye ku buryo kimwe mu byamugoraga harimo kubona n’aho akinga umusaya.
Ati “Twabaga mu kazu twitaga ikibahima. Nagiraga ubwoba nkibaza aho nzaca ngo ntere imbere.”
Butera Knowless yavuze ko atajyaga yiyumvisha inzira bizacamo ngo abe yajya ku ishuri, aho yahereye ashimira Perezida Kagame waciye inzira akazana politiki y’uburezi kuri bose yamufashije kwiga akaminuza.
Ati “Kubera ubuyobozi bwanyu nabashije kwiga amashuri yose harimo na Kaminuza. No mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza nishyuye igice ubuyobozi bwa kaminuza ya Oklahoma bambwira ko Guverinoma y’u Rwanda yishyuye amafaranga asigaye”
Ni umuhanzikazi watanze ubuhamya agaragaza ko ba bana basigaye badafite icyerekezo cy’ubuzima ubu bakuze ndetse kugeza uyu munsi bashibutse.
Ati “Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima aribo batwebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n’agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo”
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze imyaka 16 ahagaze neza kandi akaba yarabereye benshi urugero mu binjira mu muziki.
Uyu muhanzikazi yasabye abatuye i Bugesera kuzatora Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ategerejwe ku itariki 14 na 15 Nyakanga 2024.