Perezida Paul Kagame yatangaje ko habuze gato ngo isoko ry’itumanaho rigera kure rihabwe ikigo cy’Umunyarwanda wafashije ingabo za RPA-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye muri Nyakanga 1994.
Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 yasobanuye ko nyuma y’imyaka itanu urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye, ubwo we yari Visi Perezida, habaye inama y’abaminisitiri yigaga ku buryo iri soko ryatangwa, abenshi muri bo bagaragaza icyifuzo cy’uko ryahabwa Umunyarwanda.
Yagize ati: “Hari ibigo bitatu byahataniraga uruhushya, kimwe muri byo cyari gifite sisiteme itagezweho, ibindi, kimwe cyo muri Afurika y’Epfo, ikindi cyo muri Malaysia. Ubwo twazaga mu nama y’abaminisitiri, amwe mu majwi yasabaga ko twaha uruhushya uwa sisiteme itagezweho, ndatekereza ko wagombaga gutwara telefone n’ibiganza byombi. Yari Umunyarwanda, yadufashije ku rugamba, yaduhaga amafaranga. Abenshi bavugaga ko dukwiye guhemba uyu muntu.”
Perezida Kagame yasobanuye ko muri uwo mwanya yari acecetse, kandi ngo haburaga gato ngo umwanzuro ufatwe. Ati: “Nk’umuntu wigaga ibintu, nazamuye ikiganza cyanjye, nciye bugufi, mbwira abaminisitiri ko ntemeranya na bo kubera ko icyo twashakaga ni ikoranabuhanga ryagombaga kudufasha neza. Nababwiye ko tutateranye ngo tuvuge Ubunyarwanda bw’ikigo cyatanze ubusabe.”
Yasobanuye ko ikigo MTN ari cyo cyaje gutsindira iri soko, ubu kikaba kimaze imyaka 25 gikorera mu Rwanda.