Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda, kugeza ubwo intsinzi ikomeje kuba inzozi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ imaze imyaka isaga ibiri idatsinda.
Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro “Ask The President” yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2023, cyagarutse ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.
Umunyamakuru wa RBA, Peter Kagabo, yabwiye Umukuru w’Igihugu ko Abanyarwanda baherutse kumubona anobagize umupira kuri Kigali Pelé Stadium ubwo i Kigali hateraniraga Inteko Rusange ya FIFA, bigaragaza ko ari umukunzi wa ruhago ndetse n’u Rwanda rukaba rukataje mu kubaka ibikorwaremezo no gushora muri siporo, ariko ibyo bikaba bitajyana n’umusaruro w’amakipe aserukira igihugu, amubaza uko ahuza ibyo byombi.
Nyuma yo kubanza kwiruhutsa, Perezida Kagame yasubije agira ati “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora. Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w’amaguru, impamvu n’imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.’’
Perezida Kagame yagaragaje ko icyo kibazo gikwiye gukemuka mu buryo bubiri burimo kurandura abimitse inzira zitaboneye bashaka intsinzi no kwita ku mpano z’abato.
Ati “Uburyo bwa mbere ngira ngo bukorwa ubu ngubu uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri, ni ugushyiraho aho batorezwa no kubaha ibyangombwa byose; imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa, muri buri karere cyangwa n’ahandi bishoboka ariko cyane cyane bikanyura mu mashuri, icyo ni kimwe. Bikazamuka gutyo, ibyo byaduha amahirwe.”
“Icya kabiri ni abarezi. Ntabwo mvuga abarimu bo mu ishuri bisanzwe; abarezi ni ukuvuga abatoza. Abantu mbese bumva ko banashaka kuba bagira uruhare mu mikino nk’iyi harimo n’umupira w’amaguru, ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije. Ni ko nakivuga ntakinyuze iruhande.”
Yagaragaje ko muri aba batoza n’abayobora umupira hakwiye kuzamuka abandi bashya, kuko hari ababimazemo igihe ariko bafite umuco utari mwiza kandi “ubwabyo bigira ingaruka, ntabwo ubona umusaruro uko bikwiye.”
Yakomeje ati “Abantu rero kuva kera ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, ibyo guha abakinnyi, bari aho bari mu ndagu, mu marozi, cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi…Icyo kigatwara nka 50% y’igikwiye gukorwa. Ntaho uwo mukino wajya, no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagana muri uwo mukino. Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara.’’
Perezida Kagame yatanze icyizere ko agiye gushaka umwanya wo guhangana n’ibibazo byabaye karande kugeza birandutse.
Ati “Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”
“Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.
Ndabyumva, mu minsi ishize nagiye mbyumvira kure, ariko ntabwo nigeze mbijyamo ariko ndaza kubijyamo, abakoresha ibyo ngibyo baze kuba banyiteguye, ndaza kurwana na bo kandi barabizi ko ufite umuco mubi, uratsindwa byanze bikunze.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ko ruswa mu mupira w’amaguru ikwiye kurandurwa kuko yanabigarutseho muri Gashyantare 2021 ubwo yakiraga Ikipe y’Igihugu “Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika (CHAN) yabereye muri Cameroun.