Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’Ubwongereza Charles wa III anamwihanganisha ku byago yagize byo kubura umubyeyi we.
Ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa twitter aho yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’Ubwongereza Charles wa III ndetse anaboneraho no kumwihanganisha ku byago yagize byo kubura umubyeyi we.
Perezida Kagame kandi yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana neza n’Umwami Charles III mu guteza imbere no gukomeza gahunda za Commonwealth no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth yatanze ku wa kane tariki 08 Nzeri 2022 nyuma y’imyaka 72 ayoboye ubwami bw’ubwongereza aho nyuma yaho hahise himikwa umuhungu we Charles III.
I had the opportunity to express through a phone conversation, my sincere condolences to His Majesty King Charles III for the passing of his mother Her Late Majesty Queen Elizabeth II.
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 15, 2022
Rwanda looks forward to working together with King Charles III to move the Commonwealth agenda forward in service of all our citizens.
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 15, 2022