Perezida Paul Kagame yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’, abizeza ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2023, nyuma y’amasaha make habayeho uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi b’indashyikirwa wateguwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru, Trace group.
Ubwo babonanaga na Perezida Kagame, aba bahanzi bari baherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez.
Ni umuhango waranzwe no gushimira Perezida Kagame bitewe n’uburyo aba bahanzi bakiriwe mu Rwanda ndetse banyuzamo baramutaramira gato.
Mu mashusho yagiye hanze, Nomcebo Zikode ukomoka muri Afurika y’Epfo yagaragaye aririmbira Perezida Kagame indirimbo ye yitwa ‘Jerusalema’ iri mu zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.
Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru y’amavuko nziza, nubwo habura umunsi umwe ngo ibe kuko ku wa 23 Ukwakira aribwo Umukuru w’Igihugu azuzuza imyaka 66.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.
Ati “Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w’ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.”
Yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa, baba ari abateguye ibi bihembo ndetse n’ababyegukanye.
Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.
Ati “Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y’ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ari we wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.”
Perezida Kagame yijeje ubufasha mu bikorwa byo kwagura uruganda rw’ubuhanzi.
Bwiza Emerance uri mu itsinda ry’abahanzi bakiriwe na Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye guhura n’Umukuru w’Igihugu, yemeza ko abifata nk’inzozi zabaye impamo kuri we.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yanditse agira agira ati “Guhura na Perezida Paul Kagame byari inzozi, kandi ndabyishimiye cyane!”
“Si intangarugero kuri njye gusa, ahubwo ni intangarugero ku rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”
Ni amarangamutima Bwiza ahuje na Rema wo muri Nigeria, wavuze ko Perezida Kagame ari Umukuru w’Igihugu wa mbere ahuye na we.
Ati “Mvugishije ukuri uyu ni we Perezida wa Mbere mpuye na we mu buzima bwanjye, nta n’ubwo ndanahura na Perezida wanjye, ibi byerekana uburyo yita ku bintu. Si Perezida gusa ni umubyeyi, wita ku baturage, wita ku buhanzi.”
Rema yakomeje avuga ko u Rwanda arubona nk’igihugu cyihariye kuko iyo ahari aba yumva ameze nk’uri mu rugo.
Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.
Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.
Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.
Iki gikorwa cyabaye ku mbaraga za Trace Group yatangijwe mu 2003. Iki kigo cyatangijwe na Olivier Laouchez kuri ubu ni cyo kiri inyuma ya televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n’izindi nyinshi zinyuzwaho imiziki.