Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, baganira ku ntambara imaze iminsi muri iki gihugu ndetse n’imbaraga zikoreshwa mu kuyikemura.
Bombi bahuriye i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Mutarama mu 2024, aho bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).
Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina.
Zelensky yatangaje ko muri uku guhura kwe kwa mbere na Perezida Kagame, yamumenyesheje uko gahunda iganisha Ukraine ku mahoro iteye, amubwira kandi ko ijwi n’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kugira ngo agerweho.
Ati “Namenyesheje Perezida Kagame uko gahunda igamije ku mahoro iteye. Ijwi ry’ibihugu bya Afurika ni ingenzi kugira ngo ishyirwe mu bikorwa. Uwari uhagarariye u Rwanda yitabiriye inama ya kane ya gahunda y’amahoro yahuje abajyanama.”
Perezida wa Ukraine yavuze ko kuba u Rwanda rwarohereje umuntu uruhagararira muri iyi nama biha ubutumwa ibindi bihugu byo muri Afurika.
Ati “Ibi bitanga ikimenyetso gikomeye ku bindi bihugu byo muri Afurika. Ukraine yashyize Ambasade mu Rwanda ishaka gukomeza umubano n’akarere no kujya yoherezayo umusaruro w’ubuhinzi.”
Ukraine iri mu ntambara kuva muri Gashyantare 2024, aho yatewe n’ingabo z’u Burusiya. Perezida Zelensky abona igihugu cye kizagirana ibiganiro n’u Burusiya mu gihe buzaba bwamaze guhagarika ibitero.
Ibi biganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Ukraine bibaye nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine, itangaje ko iteganya gufungura ambasade yayo mu Rwanda, Mozambique no muri Bostwana nyuma y’uko ibikoze muri Ghana.
Mu Ukuboza 2022, Zelensky yavuze ko ashaka ko igihugu cye kigirana umubano nibura n’ibihugu 30 bya Afurika.
Muri Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiriye uruzinduko mu Rwanda asinyana amasezerano na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa Kuleba yanyujije kuri X icyo gihe, yavuze ko yaganiriye na Dr Biruta ku bijyanye na gahunda ya Perezida Zelensky yerekeye umugambi w’amahoro ukubiyemo ibijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano mu by’ingufu, gufunguza imfungwa z’intambara no gutahukana abaturage u Burusiya bwatwaye bunyago.
Yagize ati “Turashaka guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere, ubwubatsi, uburezi n’ibijyanye n’imiti. Ukraine izafungura ambasade mu Rwanda.”