Perezida João Lourenço wa Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye kuri telefoni na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko ikiganiro cya Perezida Lourenço na bagenzi be cyibanze ku kibazo gihangayikishije cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu kiri mu rwego ry’ibiganiro bya Luanda bigamije gukemura ikibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.
Lourenço yaganiriye na ba Perezida Kagame na Tshilombo ibimaze kugerwaho muri biriya biganiro, ndetse n’intambwe ikwiye gukurikiraho mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC bwayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ikiganiro cya Lourenço n’abakuru b’ibihugu byombi kije gikurikira inama ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yabereye i Luanda ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira.
Ni inama yemerejwemo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yateguwe n’impuguke mu butasi ubwo zahuriraga i Rubavu mu mpera za Kanama.
Ku wa Kane w’iki cyumweru Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa ubwo yari i Bruxelles, yatangaje ko mu biganiro bya Luanda u Rwanda rwanemeye gutanga gahunda yo gusubiza inyuma ingabo zarwo zirenga 4,000 ziri ku butaka bwa Congo”, ibyo yagaragaje nk’intambwe ikomeye yamaze guterwa mu guhosha amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje aya makuru, avuga ko “u Rwanda i Luanda cyangwa ahandi aho ari ho hose ntabwo rwigeze ’rwemera kugaragaza gahunda yo gusubiza inyuma abasirikare barenga 4,000’.”
Minisitiri Nduhungire yunzemo ko ibyo Kinshasa ivuga ari “ibirego bidashinga” ndetse nta n’aho bigaragara mu nyandikomvugo y’inama yo ku wa 12 Kanama.
Uyu mukuru wa Guverinoma y’u Rwanda mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na RBA yatangaje ko icyizere cy’uko RDC izashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR yiyemeje ari gike, bijyanye no kuba Igisirikare cyayo kimaze igihe cyaracuditse n’uriya mutwe bakorana bihoraho.