Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara wujuje imyaka 80.
Ni ibirori Umukuru w’Igihugu yitabiriye ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame na Rutaremara bahoberana cyane, ndetse banicaranye baganira bizihiwe.
Tito Rutaremara waraye ukorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko, ni impuguke n’inararibonye akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987 ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).
Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.