Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe muri Repubulika ya Congo-Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha.
Ibiro bya Perezida Denis Sassou Nguesso yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter. Perezida Kagame azasura Congo-Brazzaville kuva ku wa 11 Mata, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul Kagame agejeje ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Congo-Brazzaville ndetse hanabeho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta ya kiriya gihugu n’iy’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame kandi azagirana ibiganiro na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso bizabera mu mujyi wa Oyo, umujyi bivugwa ko Perezida Sassou Nguesso na benshi mu bo mu muryango we bafitemo amazu.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Congo ruje rukurikira izo yagiriye mu bihugu bya Mauritanie, Jordan, Misiri na Zambie Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Livingstone muri Zambie rwasize u Rwanda rusinyanye na kiriya gihugu amasezerano arindwi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Rwasize kandi atemberejwe na Perezida Hakainde Hichilema mu rwego rwo kumwereka ibyiza nyaburanga bitatse uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambie.