Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tchisekedi yabazwe umutima nyuma y’igihe kirerkire arwaye akaba yabagiwe mu Bubiligi ndetse igikorwa kikaba cyagenze neza.
Kuva uyu Mukuru w’Igihugu yagera mu Bubiligi ku wa Mbere ngo ntarongera kugaragara mu ruhame. Yahagurutse mu gihugu cye ku Cyumweru nimugoroba arembye nk’uko amakuru yatanzwe n’abantu be ba hafi abivuga.
La Libre yatangaje ko igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza.Indwara y’umutima yari yagaragaye kuri Perezida Tshisekedi mbere y’amatora yo mu 2018 agirwa inama yo kwibagisha ariko abaganga bananirwa kwemeza niba bizatanga umusaruro, byatumye nyirubwite abisubika.
Amakuru avuga ko azamara iminsi mu bitaro nyuma akajya i Dubai aho ashobora kumara icyumweru cy’ikiruhuko.