Manchester City ikomeje kuba mu bihe bibi ariko by’umwihariko umutoza wayo, Pep Guardiola umaze imikino itandatu adatsinda, ibimubayeho ku nshuro ya mbere kuva yatangira gutoza.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2024, Manchester City yanganyije na Feyenoord Rotterdam ibitego 3-3, uba umukino wa gatandatu wikurikiranya iyi kipe yo mu Bwongereza itabona amanota atatu.
Iyi kipe yatsinze ibitego 3-0 ariko iza kubyishyurwa byose, birangira amakipe yombi yaguye miswi.
Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa Man City, Pep Guardiola yatangaje ko impinduka eshatu yakoze atarizo zatumye atakaza umukino kuko nta kibazo yabibonagamo.
Ati “ Yego dufite ibibazo. Impinduka eshatu? Umukino wari utararangira ariko nanone ku bitego bitatu twari dufite nta kibazo nabibonagamo.”
Abajijwe ku myitwarire y’abakinnyi be, yanze kugira icyo atangaza avuga ko bazi icyo gukora.
Ati “ Ntabwo ari ngombwa kugira icyo mvuga ku bakinnyi banjye, bakizi neza cyane.”
Nyuma y’umukino kandi, uyu mutoza yagaragaye afite ibikomere mu maso nko ku izuru ndetse no mu mutwe.
Abajijwe icyo yabaye, yavuze ko yashakaga kwibabaza. Ati “Ibi bikomere? Niriye inzara, nashakaga kwibabaza.”
Uyu mutoza akomeje kuba mu buzima atigeze kuva yatangira umwuga we kuko ni ubwa mbere amaze imikino irenze itatu adatsinda mu mateka ye.
Ku Cyumweru, tariki 1 Ukuboza 2024, Manchester City izasura Liverpool mu mukino w’umunsi wa 13 wa Premier League ndetse usobanuye byinshi kuko amakipe yombi akurikirana ku rutonde, aho Liverpool ya mbere iyirusha amanota umunani.