Igihingwa kidasanzwe giteye nk’ubugabo, kizwiho kuba gifite impumuro mbi cyabonetse ku mugabane w’uburayi ku nshuro ya gatatu mu mateka dore ko abahanga bemeza ko cyari cyaraburiwe irengero.
Igihingwa kizwi ku bimera nka Amorphophallus decus-silvae, bakunze kwita “Penis Plant ” tugenekereje mu kanyarwanda ni “Igihingwa cy’ubugabo” Umuntu umwe wavumbuye izo ndabyo asobanura impamvu.
Irindi jambo ryibi bimera ni “igihingwa cyintumbi” kubera impumuro yacyo iba imeze nkinyama zaboze.
Ururabo rudasanzwe rwaherukaga kugaragara mu 1997 kandi ubusanzwe rukurira mu kirwa cya Java cyo muri Indoneziya, kandi bisaba imyaka irindwi kugira ngo rukure mu bunini bwawo.
Igihe ururabyo rwatangiriye mu Burayi kugera ku burebure bwa metero 1.5, abahanga mu bimera batangaye bavuga ko ibyo byabaye bidasanzwe.
Uru rurabo kandi rukunzwe cyane n’igitsina gore aho usanga bifotoza barufite mu ntoki zabo ubona bafite akanyamuneza. Gusa ariko Leta zimwe na zimwe zo mu Burayi zigenda zibuza aba bakobwa gukora ibi aho bifatwa nko kwikinisha.
Basobanuye ko igihingwa kizwi cyane kubera impumuro yacyo y’ibyaboze, gikurura udukoko nandi masazi hanyuma akajya kwanduza ibindi bimera.