Umufaransa Paul Pogba wakinaga hagati mu kibuga mu Ikipe ya Juventus, yahagaritswe imyaka ine nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”.
Nyuma y’umukino Juventus yatsinze Udinese 3-0 muri Nzeri 2023 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiterambaraga bitemewe muri siporo, hagaragaramo na Pogba utari wakinnye uwo mukino.
Ibisubizo by’icyo gihe byagaragaje ko Pogba yakoreshaga iy,o miti ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo hagasuzumwa neza koko niba ari byo.
Nyuma yo guhabwa iyo minsi yarabitanze ariko ntibyagira icyo bitanga, ahubwo ikipe ihita imuhagarika, gusa we n’umunyamategeko we batangira ibikorwa byo kugaragaza ko arengana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wahanwe kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga byiyongera ku yindi minsi yari amaze, arashaka kongera kujuririra icyemezo cyamufatiwe mu Rukiko rwa Siporo (CAS).
Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo uwabikoresheje abihamijwe n’amategeko, bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo Pogba yasubiye muri Juventus amaze gusoza amasezerano ye muri Manchester United, ahita asinya imyaka ine nubwo yatangiranye imvune zakomeje gutuma atitwara neza.
Pogba yakinnye iminota 51 muri uyu mwaka w’imikino kuko yagaragaye ku mukino wa Bologna na Empoli nabwo yinjiye mu kibuga ari umusimbura.
Umusaruro w’uyu mukinnyi usa n’ugana ku mpera zo gukina ruhago, usubije amaso inyuma ukareba no mu mwaka ushize w’imikino kuko yakinnyemo iminota 108 mu mikino itandatu ya Shampiyona, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.