Pastor wo mu rusengero rwitwa Universal Apostle Fellowship Church yatangiye kugurisha abayoboke be ibibanza bye biri mu ijuru. Ibi byakozwe na Pasiteri wo muri Uganda ariko uba muri Afurika y’Epfo.
Amakuru atandukanye, avuga ko abayoboke benshi batangiye gutanga amafaranga ngo babagurire ibyo bibanza, abatabishoboye bagirwa inama yo kugurisha imitungo yabo bakamuha amafaranga akabagurisha ibyo bibanza.
Uyu mupasiteri witwa Fred Isanga, nkuko twabivuze, akomoka muri Umugande ariko wakunze kuba muri Pretoria ari naho yashingiye uru rusengero rwitwa David of the Universal Apostle Fellowship Church of Righteousness rubarizwa muri Africa y’Epfo.
Bivugwa ko Isanga intego ye yatangiye kuyigeraho, kuko ngo hari abatangiye kugurisha ubutaka, amatungo bakayaha uwo Pasiteri ngo abagurire ibyo bibanza yakusanyije mu ijuru. Ikindi kandi ngo uyu mupasiteri abikora yitwaje izina ry’Imana mu kumvisha abayoboke be kwishyura.
Mu mezi ashize, nibwo Polisi yo muri Zimbabwe, yataye muri yombi umupasiteri wari wazonze abayoboke be, ngo bamuhe amafaranga abagurishe amatike yo kujya mu ijuru.
Ibintu byo kwaka amafaranga mu nsengero, ntabwo bivugwa muri ibyo bihugu gusa kuko mu Rwanda usanga hari abayoboke binubira amadini bavuga ko bakunda gucibwa amafaranga adafitiwe ibisobanuro. Ibi hari aho byagiye bituma bamwe basohoka burundu mu nsengero abandi bahagarika kuyatanga, n’ubwo hari n’izindi nsengero zica abakirisitu amafaranga ku mpamvu zumvikana hakanatangwa ibisobanuro.