Mu minsi ishize, Pasiteri Niyonshuti Theogene bitaga ’Inzahuke’, yabwiye abantu ko azapfa, abivuga aseka bamwe babifataga nk’urwenya, abandi bamaganira kure ayo magambo ’batifuzaga kumva mu matwi yabo’ kubera urukundo bamukundaga rwatumaga batifuza kumva icyamutwara.
Uyu mugabo ibyo yavugaga byarabaye mu cyumweru gishize inkuru mbi itaha i Rwanda ko yaguye mu mpanuka ava muri Uganda ndetse kuri uyu wa 28 Kamena 2023 inshuti, abavandimwe abana be bose bamusezeyeho bwa nyuma, mu muhango waranzwe n’amarira kuva utangiye kugera usojwe.
Ibikorwa byo kumusezeraho byatangiriye iwe mu rugo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, bikomereza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.
Imodoka yarimo umubiri wa Pasiteri Niyonshuti yaherekejwe n’uruvunganzoka rw’imodoka n’abamotari ari nako ku muhanda wose abantu bari bahagaze bamusezeraho bwa nyuma.
Umuhango wo gusezera Pasiteri Theogene Niyonshuti, wanitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye baba abayobozi ba ADEPR mu Rwanda, abo mu nzego za leta, abikorera ku buryo urusengero rujyamo abantu ibihumbi bibiri rwuzuye bakabura aho bicara.
Nk’uko byari biteganyijwe, ahagana saa sita umubiri wa Past Theogene wari ugejejwe mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, abo yagiriye neza batanga ubuhamya ari nako abakurikiye agahinda kabashengura kwifata bikanga amarira agashoka.
Julius Chita washinze shene ya YouTube yitwa Chita Magic TV, yerekanye ko yamenyanye na Pasiteri Theogene mbere ya Covid-19 barakomezanya no mu bihe bya Covid-19 aho ubuzima bwari bugoye ariko ngo uyu mupasiteri ntahweme kwita ku bana yakuye mu muhanda.
Ati “Ruriya rugo rubamo abana barenga 25. Baba bakeneye kurya kwambara, amafaranga y’ishuri n’ibindi. Uko bamwe babona ibyo kurya mu saa sita na nimugoroba, hariya biba bigoye, ariko mu bushobozi bwa Pasiteri Theogene yarabafashaga kandi bakabaho.”
Arakomeza ati “Muri Covid-19 nigeze kujya kumusura, nsanga ari gukata amashu abana bagombaga kurisha ibijumba akakwereka ko nubwo bigoye ariko abana bagomba kurya iminsi ikicuma.”
Julius Chita yerekanye ko byageze aho Pasiteri Niyonshuti amusaba kumufungurira shene ya YouTube kugira ngo izajye inyuraho ibiganiro bitandukanye bijyanye no kwigisha ubutumwa bwiza. Kuri ubu yari igeze ku bihumbi birenga 90 by’abayikurikira.
Ati “Yarambwiye ngo ijambo banga (password) nzaribike neza ku buryo n’umugore we naryibagirwa nzarimwibutsa mu gihe ikenewe gukoresha. N’ikimenyimenyi kuva ejo iyo shene niyo iri gutambutswaho uyu muhango wose. Pasiteri Theogene yatubereye umuvandimwe kurusha n’abo mu miryango yacu. Yariyimye kugira ngo ahaze ibyifuzo bya benshi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Mukankuranga Jacqueline wari uhagarariye abana bavanywe ku muhanda (umuryango w’inzahuke) yagaragaje urugendo we na Pasiteri Theogene ndetse n’umugabo we banyuzemo mu buzima bwo ku muhanda.
Yagaragaje ishavu riturutse ku kuba agiye yari ageze mu bihe byo kwishimira ubuzima bwiza, ndetse badasoje imishinga bari bafitanye.
Ati “Yari imbobo ndi indaya. Nari narananiye ababyeyi ku buryo ntatinya kuvuga ko nari indaya. Pasiteri Theogene Niyonshuti yabaye umutoza mwiza, twashibutse muri we turi ishami rye ndetse tuzahora tubimwibukira.”
Uyu mubyeyi yagaragaje ko we n’umugabo we bakimara kwakira agakiza, Pasiteri Theogene yabatoje kwita ku bana bo mu muhanda, hanyuma bazenguruka imihanda ngo bereke abana bakiyibaho ko gukizwa byashoboka.
Ati “Kuko utapfa kubwiriza umwana wo ku muhanda nta kintu wamuhaye, hari ubwo amikoro yabaga make Pasiteri Theogene akaduha amafaranga y’amandazi tukayabaha tukababwira ko Yesu ahindura bakumva. Pasiteri Theogene agiye tukimukeneye kuko yari umutoza mwiza.”
Nyuma y’impanuka ya Pasiteri, Mukankuranga ngo yagiye mu duce dutandukanye tubarizwamo abana bo ku muhanda ngo bumve ko babimenye ariko bamugaragariza ko amakuru yabagezeho, agaragaza ko inzahuke zisigaye bazakora uko bashoboye kose ngo zitazicwa n’irungu.