Ni kenshi tubona ubukwe bwatashye abantu bose bishimye, imyambaro itandukanye yose bayikozeho mbese buri muntu ubona yaberewe. Benshi baba bahanze amaso Umugeni ndetse n’abakobwa baba bamuri iruhande baba bambaye amakanzu atandukanye kenshi usanga asatuye imbere kugeza hejuru y’amavi.
Rev.Pasiteri Antoine Rutayisire, iyo myambarire y’abo bakobwa yayigereranije na filime z’urukozasoni zibera murusengero kandi ari ahantu abantu baza baje gukizwa no kwaka imbabazi ku byaha umuntu aba yakoze ariko hakazamo abantu bambaye ubusa barangaza abandi.
Ibi Pasiteri Rutayisire yabivugiye mu iteraniro kuri uyu wa 9 Mutarama 2022 ubwo yagezaga inyigisho ku bitegura gushyingirwa. Yabasabye ibintu bitatu: kubahiriza igihe, kubivuga hakiri kare mu gihe bahagaritse umugambi wo gushyingirwa, icya gatatu avuga ko gikomeye kurusha ibindi byose ni ukwita ku myambarire.
Kuri iki ngiki nk’uko byumvikana amashusho ari kuri Ukwezi, yagize ati: “Abakirisito murambabarira kuko ngiye gukoresha amagambo ubundi ntakoresha hano. Imyambarire y’abageni. Turambiwe kureba pornography mu rusengero. Umukobwa araza, akaza yambaye bwa buntu buri decorté, wamubwira ngo azamure akaboko, ibere ryose rigasohokamo, ukamubona uko yavutse.
Yasatuye, ageze aho itako ritereye, yatera intambwe, ugasanga ara-struggl-inga. Noneho ukongeraho na bamwe badakingira n’ibyo bambariyeho. Ibyo ni ibintu turimo kubona hano.”
Yakomeje ati: “Ngaho imagine umuntu waje nta n’icyo yambariyeho, akageza hano. Iyo ateye intambwe…” asaba ko byibuze aba bakobwa bajya basatura bakageza ku ivi, rikaba ari ryo rigaragara. Ati: “Nutera ivi, wenda nzabone itako. Erega amaso yacu yabonye byinshi!”
Pasiteri Rutayisire yavuze ko abakobwa bazajya baherekeza abitegura gushyingirwa, batazongera kwemererwa kwinjira mu rusengero mu gihe bafite amakanzu asatuye kurenza amavi.