Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava cyangwa Seburikoko, ni umwe mu bantu bazwi cyangwa se w’icyamamare wagiye abazwa igihe kinini n’abantu banyuranye igihe azakorera ubukwe, ahanini bitewe n’uko bamwe mu bo babyirukanye bamaze gutera iyo ntambwe.
Ariko kandi hari n’abandi barebera inyuma, bakavuga ko ubuzima bwe bwahindutse bashingiye kuri filime zinyuranye yagiye ashyira hanze,bityo ko yagatangiye urugendo rwo kugira umuryango.
Bibiliya yo ibivuga neza, igashimangira ko iyo igihe cy’umuntu kigeze ararushinga. Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko umuntu utarashaka adashobora kugira ibyishimo. Ariko abashatse bose si ko bishimye, kandi abatarashatse bose si ko bababaye.
Icyo twazirikana ni uko Bibiliya ivuga ko ubuseribateri no gushaka ari byiza, kandi ko ari impano ituruka ku Mana. Bibiliya igira iti “Uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo
ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho.” (Soma mu 1 Abakorinto 7:32, 33, 38.).
Gushaka na byo bifite ibyiza byabyo. Bibiliya igira iti“Ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Ibyo bigaragara cyane cyane ku Bakristo bashakanye bakurikiza amahame yo muri Bibiliya.
Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, basezerana ko bazakundana, bakubahana kandi ko buri wese azakundwakaza mugenzi we. Akenshi ibyo bituma bumva bafite umutekano kuruta ababana batarasezeranye. Nanone bituma abana babo bumva bafite umutekano
Mu bihe bitandukanye hagiye hasohoka amashusho n’amafoto, abantu bakayahererekanya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Papa Sava yakoze ubukwe.
Ariko amafoto menshi yabaga yahinduwe andi bikagaragara ko ari abakinnyi bakorana bamuhuje nabo hifashishijwe ikoranabuhanga. Nta mukobwa uzwi wigeze avugwa mu itangazamakuru ko yaba ari mu rukundo na Papa Sava, ndetse nawe ubwe ntiyigeze n’umunsi n’umwe atangariza mu itangazamakuru ko ari mu rukundo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Papa Sava yavuze ko nubwo abantu benshi batigeze babimenya, ariko yabaye mu rukundo igihe kinini nubwo bamwe urugendo rwabo rwanze, nawe rutigeze ruramba.
Yashimangiye ko yabaye mu bihe by’urukundo ruryoshye, arakunda kandi arakundwa. Ati “Narakunze, ndakundwa ariko bitarambye cyane. Kubera ko ubuhanzi bwanjye bwabaye nk’ubuntwara cyane. Nabyo byazamo, reka mbivuge gutyo.”
Yavuze ko mu rukundo bibaho ko hari igihe ushobora guhura n’umukobwa mukundana ariko ugasanga akeneye ko umuharira ‘umwanya wawe wose’.
Kuri we siko byagenze ati “Ugasanga arakubaza ati kuki se wagiye? Ugataha ugahita ujya mu buriri ntumvugishe, nabyo ntabwo nakubeshya.”
Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko atigeze atandukana nabi n’abakobwa bakundanye. Kandi avuga ko byose byatewe n’uko yari yihaye intego y’uko agomba ‘kuba umuntu ufite itandukaniro mu buhanzi’.
Avuga ko uwo mukobwa bakundanye mu gihe kitageze ku myaka ibiri. Kandi ahamya ko yakunzwe n’inkumi zinyuranye nubwo urukundo rutarambye.
Ati “Narakunze, ndakundwa, mvuga imitoma, ndaririmba kuri Gitari, Yesu wee, ndasohoka, ndasohokanwa. Karahanyuze.”
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko ari muzima. Avuga ko’nshobora gushaka Imana yampaye, sinashake byanze, kuko sinjye ugena igihe’.
Ati “Imbere ni heza cyane! Harashashagirana, ni amatara yaka nk’Umujyi wa Kigali, ariko nezere ko abantu bazaza muri abavumba gusa.”
Yavuze ko kuva yatangira kubona abantu bamuhozaho igitutu cyo gushinga urugo, hari n’abandi barimo inshuti ze bamwemereye intwererano. Iyo akoze neza imibare, asanga zimaze kugera kuri Miliyoni 5 Frw.
Ati “Hari abambwiye ngo wowe gira vuba Miliyoni 1 Frw iri aha. Mwitonde, nzagaruka aha mbavuga. Iyo mbaze nsanga maze kwakira Miliyoni 5 Frw.”
Abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze “ni vuba mutegereze Nyagasani agobore’. Ati “Iyaba kurongora byari uyu munsi,bishoboka nyine ako kanya, nkora ako kanya nk’uwapfa ejo, ariko nkakora ibiramba nk’uzarama imyaka 1000.”