Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yirukanye burundu muri Kiliziya Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukomoka hano mu Rwanda.
Uyu mupadiri wabarizwaga muri Diyosezi ya Evreux mu Bufaransa, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yakoreraga umurimo muri Paruwasi ya Sainte famille mu mujyi wa Kigali.
Munyeshyaka yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela, ndetse yanavuzweho gufata abagore ku ngufu ku buryo hari n’umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato wigeze kubitangaho ubuhamya.
Ni Munyeshyaka kandi binavugwa ko asanzwe afitanye umwana w’umuhungu n’umugore witwa Mukakarara Claudine, ibyo na we ubwe yiyemerera.
Iteka rya Papa Francis rimwirukana burundu mu mirimo ya Kiliziya ryasohotse ku wa 23 Werurwe uyu mwaka, mbere yo guhabwa umugisha na Musenyeri wa Diyoseze ya Évreux, Christian Nourrichard ku wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2023.
Ni Musenyeri Nourrichard ku wa 03 Ukuboza 2021 wari warasohoye itangazo rihagarika Padiri Munyeshyaka, nyuma yo kumwemerera ko yabyaye kandi ndetse akaba yifuza n’undi mwana.
Iteka rya Papa rivuga ko “Munyeshyaka yambuwe inshingano zose zikomoka ku kwimikwa gutagatifu, ahita atakaza uburenganzira bwose bukwiriye abapadiri ndetse avanwa mu mirimo yose mitagatifu, ntashobora gukora nk’umusomyi [w’ijambo ry’Imana mu Kiliziya] cyangwa umuhereza; cyangwa ngo agire ahantu aho ari ho hose atura igitambo cy’ukaristiya. Agomba kwirinda ahantu hose bazi sitati ye ya mbere.”
Ni iteka ryahise rishyirwa mu bikorwa rigishyirwaho umukono.
Padiri Munyeshyaka w’imyaka 65 y’amavuko, yageze mu Bufaransa mu 1994 avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko yari Umusaseridoti muri Paruwasi ya Sainte Famille.
Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001.
Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny. Ku wa 30 Nyakanga 2021, Ibiro bishinzwe impunzi n’abatagira ubwenegihugu mu Bufaransa (OFPRA) byamuhaye ubuhungiro.