Umuraperi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe wakoreraga umuziki afashijwe n’inzu itunganya umuziki ya Rocky Entertainment yamaze gutandukana nayo nyuma yuko ashinjije iyi nzu itunganya umuziki na filime zisobanuye kumwirukana.
Papa Cyangwe na Rocky uzwi nka Kimomo nyuma yo gutandukana akaba atigeze arya indimi kuko mubyo yashyize hanze yavuze ko yatwikaga gusa akamenywa na benshi ariko ntacyo abyungukiramo, iyi ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yaba yatumye aba bombi batandukana.
Uku gutandukana kwa Papa Cyangwe na Label bakoranga byashyizwe hanze n’umuyobozi wa Rocky Entertainment Uwizeye Marc umenyerewe mu gusobanura filime ku izina rya Rocky Kirabiranya, ni mu itangazo yashyize hanze risobanura ugusesa amasezerano n’uyu muhanzi.
Mu itangazo basohoye bagize bati “Rocky Entertainment ikora ibijyanye n’imyidagaduro, inzu ikora umuziki no gusobanura filime mu gihugu yakoranaga na Abijuru King Lewis (Papa Cyangwe) nk’umuhanzi wa mbere dufasha mu mwaka tumaranye kandi twageranye heza. Ku busabe bwe bwo gukora umuziki ku giti cye, twafashe umwanzuro wo kumva ubusabe bwe.”
Uyu muhanzi Papa Cyangwe yahise yongera amagambo atyaye ati ‘’ntukagire uwo wizera, igihe kizatubwira, gutwika bitinjiza nta mumaro,Imana yabishyizeho akadomo byose.’’
Gusa umuyobozi wa Rocky Entertainment Uwizeye Marc uzwi mu gasobanuye nka Rocky Kimomo yihutiye kunyomoza aya makuru yongera guhamya ko yasabye gutandukana nabo batamwirukanye.
Ati ‘’Nashakaga gukuraho urujijo, umuhanzi Papa Cyangwe ntabwo twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira, mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa.’’
Papa Cyangwe akaba yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya Nyonga, ni indirimbo yanashyize ku muyoboro we wa YouTube aho kuyishyira kuri Rocky Entertainment nk’uko byari bisanzwe.