Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi wa College Saint Ignace, Padiri Ndikuryayo Jean Paul w’imyaka 34, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri be ku bushake.
Ndikuryayo akurikiranywe n’ubutabera ku byaba birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye no kuzimanganya ibimenyetso. Ibi byaha uyu muyobozi ashinjwa ko byakozwe mu gihe yarimo guhana abanyeshuri batatu b’abakobwa biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Babiri bafite imyaka 16 undi umwe afite imyaka 14. Abahohotewe baziraga ko banze kujya gusubiramo amasomo y’umugoroba. Byabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro ku wa 2 Gicurasi 2022.
Padiri Ndikuryayo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, naho abahohotewe boherejwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Aramutse ahamwe n’ibi byaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Ahamwe n’icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 300 Frw.
Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB iributsa abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwa mu gihe yakoze amakosa, igasaba ko abarezi n’ababyeyi kwirinda guha abana ibihano biremereye cyangwa bibabuza uburenganzira bwabo, kuko ibikorwa nk’ibyo bihanwa n’amategeko.