Amakipe abiri yo mu Rwanda akina muri shampiyona ya Primus National League yazamuye ijwi ry’uko adashobora kwitabira shampiyona ya 2021-2022 mu gihe ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ntacyo yaba ivuguru ku masezerano y’uruganda rwenga inzoga rwa BRALIRWA.
FERWAFA yasinyanye amasezerano n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BLARIRWA, nkumuterankunga muku wa shampiyona y’u Rwanda. Mu masezerano uru ruganda rwasinyanye na FERWAFA harimo gukoresha ibirango byose by’amakipe akina ikiciro cya mbere cya shampiyona mu bikorwa byayo byo kwamamaza.
Ikindi kandi amasezerano avuga ko nta wundi muntu cyangwa kampani runaka zemerewe kwamamaza kuri sitade yabereyeho umukino atari BLARIRWA.
Ubundi ikibazo kiri he?
Ikibazo kiri mu masezerano ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yagiranye n’uwo muterankunga mukuru mu ngingo yayo ya kabiri ingingo ikipe ya Rayon Sport itavugaho rumwe na Ferwafa cyane ko nayo yifitiye umuterankunga wayo yamamariza ariwe uruganda rukora inzoga rwa Skol.
Muri aya masezerano mu ngingo ya kabiri harimo ko hari ibyo Bralirwa yemerewe mu buryo nta wundi ubyemerewe muri byo harimo ko:
-Bralirwa yemerewe gukoresha ibirango n’amazina by’ikipe iyo ariyo yose yo muri shampiyona. Urugero; Bralirwa yemerewe gusohora inzoga ikayita Rayon sport Mutzing cyangwa se APR Primus.
-Harimo kandi ko Bralirwa yemerewe kwamamaza 60% by’umwihariko inyuma y’izamu mu gihe ikipe na Ferwafa basigarana 40% byo kwamamaza kuri sitade. Bivuze ko Rayon Sport kuri sitade ku mukino yakiriye iba ifite makumyabiri ku ijana (20%) yo kwamamazaho umuterankunga wayo Skol, Ferwafa ifite nayo 20% naho Bralirwa ifite 60%. Tubibutse ko Rayon Sport (turi gufatiraho urugero) ihabwa miliyoni umunani kuri sezo(Season) na Bralirwa naho Skol ikayiha miliyoni zirenga ijana ndetse ikayihembera abakinnyi n’ibindi nkenerwa birimo n’ikibuga cy’imyitozo.
Ibi byatumye muri shampiyona ishize hagiye haba imvururu zikomeye ku mikino Rayon Sport yakiriye hagati y’umuterankunga wa Shampiyona Bralirwa n’umuterankunga wa Rayon sport Skol. Aha Skol yashakaga kubahiriza amasezerano yagiranye na Rayon na Bralirwa nayo igashaka kubahiriza amasezerano yagiranye na Ferwafa bigatuma haba imvururu bikarangira Skol ihariwe igice gito kingana na 20% bya sitade cyo kwamamaza ibintu bishobora gutuma habaho gusesa amasezerano hagati ya Rayon Sport na SKOL (ibintu Rayon idasahaka gukozwa ko ahubwo yava muri shampiyona) Rayon Sport iti:” Ni gute abaduha miliyoni 200 bahabwa 20% byo kwamamaza abaduha miliyoni 8 bagahabwa 60%?
Uburenganzira bwahawe Bralirwa burenze amafaranga iha amakipe, Bralirwa ishobora gushinga akabari ahantu runaka ikakita izina ry’ikipe ishaka, Urugero: Rayon Sport Bar, APR FC Bar,….
Indi ngingo noneho ica umugongo ikanashengura aba Rayon ni ivuga ko:”Nta kindi kinyobwa kitari icya Bralirwa cyemerewe gucururizwa ahabereye umukino uwo ariwo wose wa shampiyona byibuze atri muri metero 150 uvuye kuri sitade yabereyeho umukino (Zibarwa uhereye ku ruzitiro rwa nyuma rwa sitade)
Urugero: Igihe Rayon sport yakiniye kuri sitade regional i Nyamirambo umuterankunga wayo Skol yemerewe kujya gucururiza inzoga ku muhanda wo hepfo yaho bigishiriza imodoka ahazwi nko ku rya nyuma.
Ikindi kintu gikomeye ni uko amatike Bralirwa yemerewe ku mukino ikipe yakiririye afite agaciro karenga amafaranga iha ikipe kuri sezo imwe.
Urugero: Rayon sport yakiriye APR FC kuri sitade Amahoro, Bralirwa ihabwa amatike 10 ya V-VIP, matike 20 ya VIP, amatike 60 mu nkengero za VIP mu ntebe z’ubururu, amatike 120 yo mu ntebe z’umuhondo n’ubururu zisigaye. Ibi bivuze ko Bralirwa yinjiza miliyoni imwe na magana atanu na mirongo itanu igihe Rayon yahuye na APR FC. Uramutse ubaze ku mukino umwe kuri umwe wasanga Rayon sport iha Bralirwa ku muryango wa sitade aruta ayo Bralirwa iyiha kure.
Ayo matike Bralirwa yemerewe iyamaza iki?
Ayo matike Bralirwa iba ifite uburenganzira bwo kuyagurisha cyangwa ikayaha abafana binyuze muri za promosiyo igenda itanga. Urugero Bralirwa ishobora gukoresha tombora ugatombora itike, ishobora kubaza ibibazo ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo wagisubiza ugahabwa itike n’ibindi.
Tujyiye mu mibare ukabara imikono buri kipe ikina muri shampiyona y’u Rwanda ukagereranya ko imikino yose ibera kuri sitade amahoro ndetse n’amatike agura kimwe buri kipe yaba yinjiriza Bralirwa agera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Dushize kwijanisha wenda kuko imikino yose itabera kuri sitade amahoro kandi ko amatike aba atangana wasanga buri kipe yinjiriza Bralirwa miliyoni zigera mu icyenda.
Aya masezerano niyo ari gutuma amakipe ariyo Kiyovu sport nubwo yahakanye ko nta gahunda ifite yo kwivana muri shampiyona ndetse na Rayon sport yo ikomeye kuri uyu mwanzuro mu gihe nta gihindutse muri aya masezerano ko yahita yivana muri Primus National League.
Gusa nano amakuru dufite ni uko umuyobozi mushya wa Bralirwa Olvier nawe ari mu bantu badashigikiye amasezerano ndetse ko nawe ari gushaka uburyo Azam yagaruka mu Rwanda ikajya yerekana shampiyona y’u Rwanda.