Ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda si inkuru y’ubu kuko yatangiye kuvugwa mu myaka myinshi ishize. Icyo gihe byavugwaga ko abakobwa bajyamo basabwa kuryamana n’abategura irushanwa kugira ngo bagire amahirwe yo gukomeza, ariko ibimenyetso bikaba iyanga.
Byaratutumbye karahava, mu itangazamakuru inkuru zirasohoka ubutitsa. Byageze mu 2019 bitangira gufata indi ntera, inkuru zirasakara ko umukobwa wese urijyamo asabwa kugira uwo abumburira ibibero ngo amurebe icyoroshye.
Ugiye mu ishakiro kuri internet, nta kinyamakuru na kimwe cyo mu Rwanda kitanditse kuri iyi ngingo. N’ejo bundi aho Shene za Youtube zibereye nka Fanta n’Amata bikonje, umukobwa wese waganirizwaga kuri Miss Rwanda ntihashiraga iminota ibiri atabajijwe kuri ruswa y’igitsina.
Nta n’umwe muri abo bose wigeze yemera ko yaba yarayatswe, kugeza ejo bundi aha mu 2022 ubwo Ishimwe Dieudonné uyobora iri rushanwa yatabwaga muri yombi.
Amakuru yizewe ahari ni uko hari abakobwa batanze ubuhamya, bemera ko usibye kuba baratswe ruswa y’igitsina, banasindishijwe, bagahabwa urumogi ku ngufu, bakanasambanywa. Muri bo harimo abataragize amahirwe yo gutsinda muri Miss Rwanda inshuro zirenze imwe, bagashaka uko bagerageza amahirwe yabo mu yandi marushanwa akurikiyeho.
Bene abo bakobwa bivugwa ko bagiye bizezwa ibitangaza na Ishimwe, akababwira ko azabafasha ku buryo bazagera kure mu irushanwa, bikarangira begukanye amakamba, Urugero ni urw’umwe Igihe dukesha iyi nkuru izi neza, bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali, uyu musore akamushyira mu modoka akamujyana iwe i Kanombe.
Yamuzamuye mu nyubako atuyemo, ahita amwinjiza mu cyumba cye, arangije ngo amuzanira liqeuer, umukobwa anyoyeho yumva irura amubwira ko atayishobora.
Ngo yamuvangiyemo umutobe (Jus) arangije amusaba kugerageza ariko nabwo iramunanira. Amakuru avuga ko muri ako kanya umusore yagarutse afite urumogi rutekeye, akamusaba gukururaho inshuro eshatu.
Uwo mukobwa ntabwo yigeze asobanura mu magambo y’ikinyarwanda ko icyo yahawe ari urumogi, ariko yarwise “Weed”. Weed ni rwo rumogi.
Byaje kurangira umukobwa abuze uko yikura aho hantu, aza kugarura ubwenge yamaze gusambanywa. Umusore amaze kubona ibibaye, bivugwa ko yatangiye gusaba umukobwa imbabazi, anamwizeza ko azamufasha mu buryo bwose.
Yamwijeje ko nasubira muri Miss Rwanda azamuhesha ikamba, ko azamufasha akamurihira amashuri ndetse ko azamwitaho mu buryo bushoboka byose. Uwo ni umwe wafatiranywe n’intege nke no kuba yari agerageje amahirwe ye inshuro nyinshi ariko ntiyegukane ikamba muri Miss Rwanda.
Undi Igihe yamenye ni uwashyizwe ku nkeke ubutitsa kugira ngo asambanywe, bigera n’aho ngo umunsi umwe Ishimwe yamukomangiye ijoro ryose ku cyumba cya hotel yari arimo.
Amakuru avuga ko icyo gihe Ishimwe yasabye uwo mukobwa ko baryamana, undi akamuhakanira, bakaza kwisanga bari muri hotel imwe. Umusore yakomeje kumutitiriza bigeza mu masaha y’ijoro ahagana saa saba ubwo umusore yamukomangiraga ubugira gatatu.
Umukobwa abonye ko urwo rugamba rusaba izindi ngufu, yatangiye kugisha inama abo yafataga nka bakuru be mu irushanwa, kugira ngo yumve niba ibiri kumubaho nabo byarababayeho. Umwe muri bo ngo ni we wamugiriye inama yo kwihagararaho, akanga kuryamana na Ishimwe mu gihe cyose we ubwe yaba atabyiyumvamo.
Kuba Ishimwe yarahakaniwe n’umukobwa umwe bikamenyekana mu bandi, byahise bitangira gukururukana n’abari bafite akangononwa mu mutima, batangira kubivuga.
Iperereza rimaze imyaka itatu
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko RIB yatangiye iperereza mu 2019. Nta muntu n’umwe wari watanze ikirego ahubwo uru rwego rwifuzaga kumenya ukuri ku bivugwa muri iri rushanwa.
Ati “Turasoma, dukurikirana ibivugwa hirya no hino n’ibyandikwa mu binyamakuru tukabisesengura. Kuva mu 2019 twagiye dukurikira amakuru y’ibyaberaga mu irushanwa rya Miss Rwanda kandi ntabwo ibyavugwaga twagombaga kubirenza amaso.”
Ku rundi ruhande ariko mu gutangira iperereza, ntabwo RIB yorohewe no kubona amakuru.
Ati “Twatangiye iperereza mu 2019 ariko ugasanga bamwe mu babazwaga ntabwo bagororokerwa no kuvuga ibyababayeho bitewe n’impamvu nyinshi, zimwe zishingiye ku byo bizezwaga.”
“Mu 2020 ntabwo twarekeye aho, mu 2021 turongera kugeza mu 2022 ubwo noneho twabonaga ibimenyetso bifatika byatumye hari abo RIB itangira gukurikiranaho ibyaha. Gukora iperereza ni ukwihangana. Hari iry’ihuta hari n’irigenda gahoro.”
Dr. Murangira yongeyeho ko nubwo iperereza hari amakuru ryatanze kandi ari gushingirwaho ku bakurikiranywe mu butabera, rigikomeje.
Ati “Iperereza riracyakomeje. Buri wese ufite aho ahuriye n’ibyaha byakorewe muri Miss Rwanda agomba kuzabibazwa n’ubutabera igihe cyose ibimenyetso bizaba bigaragaza uruhare rwe.”
Nubwo RIB ivuga ko igikomeje iperereza, Ishimwe uzwi nka Prince Kid we yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Gukoresha umuntu imibonano ku gahato bihanishwa imyaka iri hagati ya 10 na 15 y’igifungo n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gihanwa n’itegeko rihana ibyaha bya ruswa, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
Icyaha cya gatatu cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri hakiyongeraho n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw.
Miss Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira batawe muri yombi
Abandi baherutse gutabwa muri yombi ni Miss Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera. Uyu mukobwa akurikirwanyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.
Nyuma y’itabwa muri yombi rye, ryakurikiwe n’irya Me Uwitonze Nasira, (avoka akaba na Notaire) nawe ufunze kubera gukoresha inyandiko itavugisha ukuri ndetse no kwiha ububasha bwo gukora inshingano zitari ize.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.
Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe. Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye ariko ayo mayeri aza gutahurwa na RIB yaje kumuta muri yombi mu minsi ishize.