Umuhanzi Oda Paccy yavuze amagambo make ku ifungwa rya Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu.
Bamporiki afungiwe muri gereza ya Nyarugenge nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’urukiko rukuru muri Mutarama 2023.
Paccy nta kintu yigeze avuga kuri uyu munyapolitiki bigeze kugirana ikibazo tariki ya 24 Ukwakira 2018 ubwo yamwamburaga izina ry’ubutore amuhora indirimbo yise ’Ibyatsi’ yiteguraga gushyira hanze, yakurikiye ifoto yateje impaka yagaragaje uyu muhanzi yikinzeho ikoma, nta mwambaro yari yambaye.
Bamporiki wari Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yagize ati: “Njyewe Bamporiki Edouard, umuyobozi w’itorero ry’u Rwanda, nshingiye ku bubasha mpabwa n’umutoza w’ikirenga wandagije itorero, ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe, agahabwa izina ry’Indatabigwi, icyiciro cya kabiri, Uzamberumwana Oda Paccy yambuwe izina ry’ubutore kubera imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye n’abo bahuje izina ry’ubutore.”
Icyo gihe uyu muhanzi na we yaje gusubiza ko afite ubutore ku mutima, ku buryo bwo Bamporiki atabasha kubumwambura nk’uko yabigenje.
Kuri uyu wa 14 Kanama 2023, Paccy yagiriye ikiganiro ku muyoboro wa MIE, abazwa uko yakiriye ifungwa rya Bamporiki, asubiza ati: “Icyo kintu ntabwo ndi bugisubize kubera ko…aaah…ntabwo ndi bukivugeho Irene, nta kintu nakivugaho.”
Umunyamakuru yamubwiye ko kudasubiza iki kibazo bishobora gutuma hari abatekereza ko yaba yarishimiye ifungwa rya Bamporiki, asubiza ati: “Oya! Burya ntukishimire…” Abajijwe niba byaramubabaje, yagize ati: “Ntacyo ndenzaho.”
Oda Paccy yari amaze igihe kirekire atagaragara mu muziki. Asobanura ko yabitewe n’amasomo yarimo muri kaminuza imwe mu zikorera mu mujyi wa Kigali.