Umuhanzi nyarwanda w’umuraperi Hakizimana Amani uzwi ku izina rya Amag the black yavuze ku bahanzi ndetse n’abandi banyarwanda bashaka kubaho mu buzima burenze ubushobozi bwabo ari na ko abwira urubyiruko gukunda aho bavuka ndetse n’igihugu cyabo.
Ibi uyu muhanzi yabitangarije kuri Radiyo Rwanda aho yari umutumirwa mu makuru yo kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Nyakanga 2022.
Ubwo yabazwaga ku ndirimbo ye “Nyabarongo” Amag yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ngo yigishe abantu bashaka kuva aho bavukiye bashaka ujya mu mijyi ko atari byo dore ko aho waba waravukiye hose ushobora kuhaterera imbere ukaba wanahazamura hakaba umujyi.
Yanakomoje ku bagira inzozi zo kujya gutura hanze y’u Rwanda avuga ko atakigera ava mu Rwanda ngo ajye gutura mu mahnga kandi mu Rwanda byose bihari.
Ati: “Nkubu nzi icyongereza, nzi igifaransa ariko sinaririmba indirimbo muri izo ndimi kuko ndi umunyarwanda ngomba kuririmba ikinyarwanda”
Uyu muhanzi yanakomeje asaba abahanzi nyarwanda bakizamuka gukora cyane ntibishinge kwamamara ahubwo bagatekereza kure bagashaka n’ibindi bakora kuko nta gahora gahanze.