Umutoza Haringingo Francis yatangaje ko bigoye ko yakomezanya na Rayon Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro ku wa 3 Kamena 2023, ahubwo agiye gushaka uko yajya gutoza hanze y’u Rwanda.
Rayon Sports yegukanye igikombe cyayo cya mbere kuva mu 2019, nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Huye. Ngendahimana Eric yatsinze igitego rukumbi ku munota wa 40, ahesha Gikundiro kwegukana iri rushanwa yaherukaga gutwara mu 2016 nabwo itsinze mukeba, APR FC.
Nyuma y’uyu mukino, Umutoza Haringingo Francis yaciye amarenga ko yamaze gutandukana na Rayon Sports, ahubwo agiye gushaka uko yajya gutoza hanze y’u Rwanda.
Ati “Ikintu gikomeye navuga, maze igihe kinini hano muri Shampiyona y’u Rwanda, ubu ndi kureba uburyo bwo gusohoka. Nibaza y’uko gukomezanya na Rayon Sports bizaba bigoye ariko ni ukureba andi mahirwe umuntu azaba afite, ariko njye ndareba gusohoka.”
Yavuze ko mu byamushimishije harimo kuba atwaye igikombe ari muri Rayon Sports.
Ati “Ni igikombe kindyoheye cyane, ikipe ya Rayon Sports, abafana badushyigikiye, abayobozi, kuri njye ni agaciro nabiha. Ndishimye kuba ntwaye igikombe muri Rayon Sports.”
Muri Nyakanga 2017 ni bwo Haringingo Francis wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka ukurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.
Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.
Murera izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24, bivugwa ko mu mazina yatangiye kuganiriza ishakamo umutoza harimo Afahamia Lotfi utoza Mukura VS.