U Rwanda ruheruka kunganya na Libya ndetse na Nigeria mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, rwazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukwezi rwa FIFA, rwisanga ku mwanya wa 130 ku Isi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyize ahagaragara uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.
Ni urutonde ruje gusanga Ikipe y’u Rwanda iheruka kugira umusaruro mwiza kuko yanganyije na Libya igitego 1-1, mbere yo kongera guhangana na Nigeria bikanganya 0-0 mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2025.
Kuba u Rwanda rwarabonye uwo musaruro kuri ibi bihugu byombi bisanzwe biri imbere yarwo, byaruhaye amahirwe yo kunguka amanota 9.17 rugira 1123 no kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.
Nta mpinduka zabaye mu myanya 15 ya mbere ku Isi. Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere.
Muri Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Côte d’Ivoire, Tunisia na Nigeria.