Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byaburiye Isi ko iby’u Burusiya na Ukraine bigiye kuba bibi kurushaho, nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida Vladimir Putin ikiganiro cyamaze iminota 90.
Aba bombi kuri uyu wa Kane bagiranye ikiganiro kuri terefoni cyamaze isaha n’igice, nyuma y’uko Putin yari ahamagaye uriya mugenzi we w’u Bufaransa. Umwe mu bakozi ba Perezidansi y’u Bufaransa utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bisa n’aho Perezida Putin afite gahunda yo gufata Ukraine yose.
Ati: “Icyo Perezida [Macron] yiteze ni uko ibibi kurushaho bigiye kurushaho, ukurikije ibyo Putin yamubwiye. Nta na kimwe mu byo Perezida Putin yatubwiye bitanga icyizere. Yerekanye intego ikomeye yo gukomeza ibikorwa [bye bya gisirikare muri Ukraine].”
Yunzemo ati: “Putin ashaka kwigarurira Ukraine yose. Mu magambo ye yavuze ko azakomeza ibikorwa bye kugeza igihe Ukraine izarekera kugendera ku matwara ya ki-Nazi. Ushobora kwiyumvisha uburyo ayo magambo ababaje kandi akaba atemewe.“
Perezida Macron nk’uko AFP yabitangaje yasabye Putin kwirinda ko abasivile bapfira muri iriya ntambara, kandi akorohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi. Ngo Perezida Putin yamubwiye ko ashyigikiye kiriya cyifuzo, anahakana ko Ingabo z’u Burusiya zaba ziri kwibasira abasivile.