Munezero Aline wamenyekanye cyane muri filime yitwa ”Bamenya” aho akina yitwa Bijoux yamaze gushyira hanze itariki azakoreraho ubukwe n’umuhanzi nyarwanda uba hanze y’igihugu.
Kuri uyu wa Mbere nibwo hasohotse integuza y’ubukwe bwa Aline na Lionel, nk’uko bigaragara kuri uru rupapuro ubukwe bwabo buzaba ku itariki ya 8 Mutarama 2022. Nta yandi makuru yigeze atangazwa y’ubu bukwe bwaba bombi kuko ubutumire buzasohoka mu minsi irimbere.
Aline agiye kurushinga na Lionel nyuma yuko muri Kanama 2020 Aline yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Abijuru Benjamin wari umukunzi we, bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’amezi atatu gusa Aline yahise atandukana n’uyu musore bari batangiye urugendo rwo kurushinga, icyo gihe yatangarije Isimbi Tv ko batandukanye kuko hari ibitaragenze neza hagati yabo ndetse atari guheranwa n’agahinda ahubwo yamaze kubona undi wamwambitse n’indi mpeta gusa nawe baje gutandukana. Aba bose bazaga biyongera ku wundi musore babyaranye umwana w’umuhungu.
Ku rundi ruhande, Sentore Lionel n’umuhanzi Nyarwanda ubarizwa mu itsinda Ingangare rikorera muzika Gakondo mu Bubiligi, akaba kandi ari umuvandimwe wa Jules Sentore bose bakaba abuzukuru ba Sentore Athanase umubyeyi wa Masamba.
Uyu musore Lionel nawe ntiyahiriwe n’urukundo kuko mu mwaka wa 2020 nawe yambitse impeta umukobwa witwa Mahoro Anesy nawe uba mu gihugu cy’ububirigi gusa nyuma baza gutandukana.