Umugore wa Fireman, Kabera Charlotte, aherutse gukora impanuka ikomeye aho yasize avunitse igufwa ry’uruti rw’umugongo, ndetse ubu akaba agiye kubagwa.
Amakuru Fireman yitangarije ngo ni uko umugore we agiye kubagwa urutirigongo nyuma y’uko mu minsi ishize yakoze impanuka ikomeye.
Ati “Byabaye ngombwa ko ahita abagwa vuba na bwangu kuko yagize ikibazo gikomeye. Namaze gusinya impapuro zemerera abaganga kumubaga kuko ari ibintu bitoroshye.”
Uyu muraperi avuga ko yasabwe n’abaganga ko umugore we yabagwa vuba kuko ikibazo yagize gishobora kumutwara ubuzima cyangwa kikaba cyamusigira ubumuga bukomeye.
Ati “Abaganga bambwiye ko agomba kubagwa byihuse kuko ikibazo yagize gishobora no kuba cyamutwara ubuzima cyangwa akagira paralysie.”
Ubwo twaganiraga na Fireman mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, yari ategereje ko umugore we abonana na muganga kuko byitezwe ko aribwo agomba kubagwa. Mu minsi ishize Fireman yakoze impanuka ari kumwe n’umugore we, icyakora Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.