Ku wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe, ni bwo hongeye kuvumburwa inzoka ndende idasanzwe muri leta ya Alabama ho muri leta z’unze ubumwe za Amerika ifite ibara rya indigo bikaba byarabaye nk’itsinzi kuri iyi leta mu kugarura ibinyabuzima byo mu bwoko bw’ibikururanda byari biri gucika muri iyi leta.
Ishami rishinzwe kubungabunga umutungo kamere wa Alabama rivuga ko izi nzoka zazimiye muri Leta ya Alabama mu myaka ya 1950, ahanini bitewe no kubura ahaboneye ziba kubera ko hagiye harushaho guturwa n’abantu.
Jim Godwin, umuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima muri porogaramu y’umurage ya Alabama iyobowe n’Inzu Ndangamurage muri Kaminuza ya Auburn; atangaza ko inzoka “ari ingezi mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima” nubwo zagiye zigabanuka cyane kubera kutitabwaho ugereranyije n’izindi nyamaswa.
Mu 2006 itsinda ry’abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Leta ya Alabama, ryatangije ku mugaragaro gahunda yo kongera kugarura muri leta yabo izi nzoka zizwi nka “Easten Indigo Snake” aho icyo gihe bahereye ku bwoko bw’izashoboraga kuboneka muri leta ya Georgia ndetse bakaba bafite intego yo kugarura nibura inzoka zigera kuri 300 zikongera kororokera muri Leta yabo.
Godwin avuga ko iyo baherutse kuvumbura atari nini kandi igaragaza ko yavukiye inakurira mu gasozi kuko itandukanye n’izisanzwe zikurikiranirwa mu byanya byazo byihariye ndetse bakanabyemezwa n’uko yo nta gakoresho k’ikoranabuhanga yari ifite mu gihe izisanzwe zishyirwamo ako kuma gafasha abashakashatsi kuzikurikirana no kutazitiranya n’izindi bitewe n’icyo ubushakashatsi bugamije.
Indi nzoka nk’iyi yo mu gasozi yaherukaga kuboneka mu 2020 aho Godwin avuka ko zombi bagiye bazibona mu buryo butunguranye. Izindi zo muri ubu bwoko ariko zitari izo mu gasozi, usanga ziba nini zikanagira uburebure bukabakaba metero 2,5.
Mu rugendo rwabo rwo kongera kugarura ibikururanda muri leta yabo, bafite abafatanyabikorwa barimo Kaminuza ya Auburn, Ishami rya Leta ya Alabama rishinzwe kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, abashinzwe amashyamba hamwe n’abandi batandukanye babashije gushyigikira icyo gitekerezo.