Producer Lick Lick wamamaye mu Rwanda nk’umwe mu bahanga bakora indirimbo ku rwego rwo hejuru, yatakagijwe n’inkumi y’uburanga bari mu munyenga w’urukundo nyuma yuko hari hashize imyaka 11 abyaranye umwana n’umuhanzikazi Oda Pacy ariko akaba atari yigeze avugwa mu rundi rukundo.
Ni umukobwa witwa Ella yanyuze ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ifoto ati: ”Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.”
Mu minsi ishize ni bwo ni bwo hakwirakwiye inkuru y’uko rwose nta kabuza Lick Lick yongeye kujya mu rukundo, nyuma y’imyaka 11 abyaranye na Oda Paccy umwana w’umukobwa.
Inkuru y’urukundo rwa Lick Lick na Oda Pacy ni imwe mu ziremereye zatigishije imyidagaduro nyarwanda, kubera ukuntu bakundanye ariko bagatandukana mu buryo butaboneye, ndetse Lick Lick akabanza kwihakana umwana babyaranye.
Aba bombi bagiye baterana amagambo kenshi binyuze mu ndirimbo no mu bundi buryo, nyamara ariko uko ibihe byagiye byicuma ni ko umuriro w’urwango wagiye ugabanuka. Gusa nta wamenya uko kugeza ubu bihagaze ubwo Lick yongeye kujya mu rukundo, mu gihe Oda Paccy nta makuru ye afatika ahari ku bijyanye n’ibyo.
Ella uri mu rukundo na Lick Lick ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro by’uruhererekane bigaruka ku rukundo rwa Meddy na Mimi aho yumvikana ahata uyu muhanzi ibibazo bitandukanye, ndetse mu byo asangiza abantu harimo n’amakuru y’ibyamamare nyarwanda biba hanze.
Mu butumwa bw’amafoto Lick Lick aheruka gusangiza abamukurikira, yongeyeho amagambo agira ati:”Ella yakunze imfuruka.” Aha yakomozaga ku kuba yishimiye amafoto yamufotoye.
N’ubwo icyo gihe nta jambo ry’urukundo ryari ryakagiye hanze ku mpande zombi, urebye uko yari amufashe no kuba mu butumwa butatu bucye cyane Lick Lick yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Ella yari arimo, cyari kimwe mu bihamya bishimangira amakuru yari ahari.