Nyuma hafi y’imyaka irenga 2 batabana, umuhanzi Safi Madiba na Niyonizera Judith ubu bamaze gutandukana byemewe n’amategeko.
Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko aba bombi bari barakoze ubukwe muri 2017 bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, ni nyuma y’uko buri ruhande rwagaragarije urukiko ko rwifuza gatanya.
Mu ntangiriro za 2020 nibwo Safi yavuye mu Rwanda agiye Canada aho yari asanze umugore we Judith. Agezeyo impamnde zombi zagiranye ikibazo kugeza aho n’amakuru yatangiye gusohokera ko batakibana batandukanye.
Ni Kenshi Safi yagiye yemeza ko batakibana ariko Judith we akabihakana kugeza muri Mutarama 2022 ubwo yabyemereraga ISIMBI. Yavuze ko yagiranye ibibazo na Safi byatumye n’umwana yari atwite avamo kubera stress.
Yavuze ko icyo bapfuye ari uko bari barakaranyije Judith agashaka ko bavugana ajya kuryama asiga Safi muri salon bumvikanye ko bari buvugane aje kuryama, undi yarasinziriye yicuye asanga ntaraza arebye hanze asanga ari mu modoka ari kuri telefoni, undi agaruka mu nzu kubera ko ngo yasinziraga afunga icyumba kugira ngo undi naza akomange naba yanasinziriye akanguke amufungurire ahite amubaza ibyo yashakaga kumubaza.
Safi yaraje akomanze undi atinda gukingura kuko yari agifite umujinya kandi ngo atari byiza ku mugore utwite, abanza kwiturisha igihe afunguye asanga undi yagiye, ari nabwo yagiye avuga ko yamufungiranye akamuraza mu modoka mu rubura.
Babonye gatanya nyuma y’ibyavuzwe ko Judith yari yaranze kuyimusinyira, ibintu yahakanye yivuye inyuma ahubwo ko byishwe n’uko Safi yabeshye umunyamategeko ko hashize imyaka 2 atabonana na Judith kandi hari hashize iminsi 3 gusa.
Niyonizera Judith kuva mu mwaka ushize wa 2022 yagiye agaragaza ko ari mu rukundo rushya ndetse uyu mukunzi we akaba ari mu Rwanda aho binavugwa ko ubukwe ari mu minsi ya vuba.