Umunyamakuru w’imikino wakunzwe na benshi, Rugimbana Theogene yamaze guhagarika umwuga w’itangazamakuru, akaba agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda.
Uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi cyane bitewe n’uburyo yogezamo imipira, yari amaze imyaka 10 mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko mu gisata cya siporo.
Rugimbana Theogene wakoreraga Radio 1 mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi cyitwa ‘Trace Foot’, amakuru twamenye ni uko amaze iminsi afite gahunda yo gusezera akava mu itangazamakuru akajya gushakira mu bindi.
Ubwo Isimbi yageragezaga kuvugana na Rugimbana kuri iyi ngingo yo gusezera, ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, gusa umwe mu bantu ba hafi be bavuze ko koko uyu mugabo yafashe icyo cyemezo cyo gusezera ndetse ko ashobora kuba nta n’iminsi afite mu Rwanda.
Ati “nibyo iyo gahunda arayifite, kuba wenda yamaze gusezera byo sindabimenya gusa icyo nzicyo ni uko nta minsi afite mu Rwanda. Uramubaza icyo agiye gukora akakubwira ngo agiye gushakisha mu bindi, ni umuntu ugira ibanga cyane ku buryo utapfa kumenya ibyo ategura kereka ashatse kubikwibwirira.”
Amakuru avuga ko uyu mugabo wamaze kubona visa z’ibihugu bigera muri 3 nta muntu uzi aho azerekeza aho yabigize ibanga rikomeye ndetse nta gihindutse akaba azahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo.
Rugimbana Theogene asezeye mu itangazamakuru nyuma ya Rutamu Elie Joe bakoranaga kuri Radio 1 wasezeye muri 2018. Rugimbana Theogene yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2012, yakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Flash FM, Radio 10 na Radio 1 yagezeho muri 2016.