Umutoza Nyinawumuntu Marie Grace yahawe inshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’abari munsi y’imyaka 23 yitegura imikino yo gushaka itike y’Imikino ya Olempike yo mu 2024.
Nyinawumuntu usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain azabifatanya no gutoza imikino y’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Abatarengeje imyaka 23 yamaze guhamagarwa aho izatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023.
Iyi kipe izakina imikino y’amajonjora yo gushaka Itike y’Imikino ya Olempike 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko amasezerano ya Nyinawumuntu atarebwa n’iyi Kipe y’Abato gusa ahubwo n’inkuru azajya ayitoza, ashingiye kandi ku mikino Ikipe y’Igihugu izakina.
Ibi bisobanuye ko azayobora u Rwanda mu mikino ibiri rugomba gukinamo na Uganda, ubanza tariki ya 12 i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye. Akazungirizwa na Mukamusonera Théogenie usanzwe atoza AS Kigali y’Abagore.
Muri iyi mikino, ijonjora rya mbere rizakinwa n’amakipe 18 akuranemo hasigare icyenda, muri aya icyenda arindwi muri aya azahura n’arindwi yabaye aya mbere mu Gikombe cya Afurika giheruka, abiri asigaye yikiranure hagati yayo. Hakurikireho ibindi byiciro bibiri bizatanga amakipe abiri azaserukira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike.
Mu gihe u Rwanda rwaba rwitwaye neza rugasezerera Uganda ruzahura na Cameroun itazaca mu ijonjora ry’ibanze kuko iri mu makipe arindwi ya mbere ku Mugabane wa Afurika hakurikijwe uko ibihugu byitwaye mu Gikombe cya Afurika cya 2022.
Nyinawumuntu Marie Grace ni umutoza ufite ubunararibonye mu Cyiciro cy’Abagore aho yatoje amakipe nka AS Kigali ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore.