Bikorimana Charles, w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Raranzige, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yiciwe mu murima we w’ibirayi ubwo yari yagiye kubirarira ngo batabyiba.
Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira uwa 7 Ukuboza.
Nzabonimana Vianney, umuvandimwe w’uwishwe yagize ati: “Nimugoroba nka saa mbiri yari ari mu gasentere (centre) hanyuma aza gutaha, umugore aramugaburira nyuma amubwira ko agiye aho yahinze ibirayi. Kuva icyo gihe ntiyagaruka. Umugore yabyutse mu gitondo ashakisha mu kanya mu ma saa mbiri nibwo amusanze yapfuye hafi y’umurima we ahita atabaza, Afite ibikomere ku maguru. “
Nzabonimana avuga bakeka ko yaguye mu gaco k’abajura bamaze iminsi biba imyaka mu mirima y’ibitoki n’ibirayi.
Naho Sibomana James avuga ko nyakwigendera bishoboka ko yaba yishwe n’abajura bashakaga kumwibira ibirayi. Ati: “Habonaga kuko hari ku kwezi. Bari bamenyanye. Turakeka ko bamwishe kugira ngo atazabavuga. Muri iyi minsi hari ubujura bw’imyaka igurishwa… Si inzara y’ibyo kurya ahubwo ni ubugome n’irari ry’amafaranga.”
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza dukesha iyi nkuru yahageraga, umurambo wari ukiri mu murima bigaragara ko uri kure y’ingo, muri metero zisaga 200 uvuye aho abantu batuye.
Nyuma y’ubwo bwicanyi, ubuyobozi bw’umurenge wa Rusenge ndetse n’inzego z’umutekano bahageze bahumuriza abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yagize ati: “Twihanganishije umuryango wabuze uwabo. Ni ibintu bibabaje ariko tugomba gukuramo amasomo abiri: kurushaho gucunga umutekano wacu n’uwa bagenzi bacu no gutangira amakuru ku gihe.”
Gitifu Umuhoza avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abakoze ayo mahano bashyikirizwe ubutabera.
Nyakwigendera Bikorimana asize umugore n’abana babiri.