Umupolisi ukorera mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru yarashe mu kico umugore ufite uruhinja rw’amezi ane, abo mu muryango we bavuga ko bakeneye ubutabera, n’uburyo bwo kwita kuri uwo mwana yasize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye Umuseke ko taliki 03 Gashyantare 2023 abapolisi bo kuri Sitasiyo y’Umurenge wa Ngera bahawe amakuru ko hari umuturage witwa Sibomana Jean Paul w’Imyaka 23 y’amavuko, ucuruza inzoga zo mu bwoko bw’ibikwangari zitemewe.
CIP Habiyaremye avuga ko Polisi ikimara kumva iyo nkuru yihutiye kujyayo kugira ngo imufate. Avuga ko bahageze uwo mugabo hamwe n’agatsiko bari kumwe bashatse kubarwanya, babatera amabuye no kubambura imbunda.
Umwe muri abo ba Polisi ngo yarashe umuturage witwa Yankurije Espérance w’imyaka 19 y’amavuko ahita yitaba Imana.
Ati“Muri ako kaduruvayo umupolisi yahise arasa uwo muturage.”
CIP Habiyaremye avuga ko hari n’undi witwa Tuyizere Jeannette wari kumwe n’abo baturage, na we isasu ryakomerekeje, ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Ati:“Sibomana wateje izo mvururu zose yahise atoroka uwo mwanya, arimo gushakishwa.”
Umurambo wa Nyakwigenera wabanje kujyanwa ku Bitaro, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Uyu Muvugizi yasabye abaturage kwirinda guhangana n’inzego z’umutekano ahubwo bagakora bakurikije amategeko cyane ko baba bazi abapolisi.
Yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kuri iki kibazo cy’uyu mupolisi ushinjwa kurasa umuturage, nyuma icyaha nikimuhama ngo azahanwa hitawe ku mategeko.