Umusore wo mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyakabanda, yakubise nyina nyuma yo kumusangana n’umugabo mu buriri bikekwa ko bari baryamanye abantu benshi bakumirwa.
Amakuru avuga ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 30 yakubise nyina ku Cyumweru, tariki 17 Mata 2022 nyuma yo gusanga yinjije umugabo mu nzu abanamo n’abana be akamujyana mu cyumba. Abatangabuhamya babwiye umunyamakuru ko uyu mugore yari yasinze maze atahana umugabo amwinjiza mu cyumba cye barasambana ku bw’amahirwe make umuhungu we asanga bari muri cyo gikorwa.
Umugabo w’uyu mugore banabyaranye ntibakibana. Uyu musore w’imfura yabo ubwo yasangaga umugabo ari mu cyumba cya nyina ku buriri yahise atangira bose kubakubita mu buryo bukomeye uwo mugabo akizwa n’amaguru.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Ari wowe se usanze nyoko yacyuye umugabo bari ku buriri iwanyu kandi ufite barumuna bawe na bashiki bawe babyiboneye wabigenza ute? Wakubita nyoko, wakubita uwo mugabo?”
Undi muturanyi witwa Uwamahoro Josiane agaragaza ko n’ubwo gukubita umubyeyi ari icyaha ndetse ari ibyo kugaya, uyu musore nta kosa yakoze bitewe n’amarorerwa nyina yari yakoze.
Ati “Gukubita umubyeyi ni icyaha rwose uba waravumwe ariko nanjye sinakwihanganira kubona mama acyura umugabo akamuzana kudusambanira imbere.”
Yongeyeho ko uyu mugabo wasanzwe mu cyumba nyuma y’uko akubiswe akanakomeretswa n’umwana wasanze asambana na nyina, yahise yiruka yambaye ipantaro yanga kujya kumurega mu buyobozi.
Ati “Uragira ngo se ntiyakomeretse bikomeye mu mutwe ariko kubera ko yari azi neza ko afite amanyanga yahise yiruka ishati ayifite mu ntoki kubera uburyo abantu bari batangiye guhurura noneho babura icyo batwara umuhungu.”
Abaturage b’aho aya mahano yabereye batangaje ko bitewe n’imico mibi y’uyu mubyeyi yo guhora acyura abagabo agasambana na bo abana bareba, byanatumye uwe w’umukobwa ukiri muto aterwa inda imburagihe.
Kimwe mu byatangaje benshi ni uburyo uyu mubyeyi yabwiye umuhungu we ko nawe atari we ahubwo byose yabitewe n’umubiri kuko adashobora kubaho nk’igiti nyuma y’uko amaze imyaka ibiri atanye na se.