Umusore w’imyaka 18 wacuruzaga amazi mu kazu ka mazi mu murenge wa Rwezamenyo mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, mu mudugudu w’Abatarushwa yafashwe ari kubaga imbwa mu kazu yacururizagamo.
Igikorwa cyo gufata uyu musore wanacuruzaga isambusa cyatwaye amasaha atatu aho inzeg z’umutekano zirimo polisi na DASSO zagiye kumufata ahagana saa yine z’ijoro maze arikingirana aza gufungura ahagana saa saba z’urukerera ahita atabwa muri yombi.
Uyu musore bamusanganye inyama yari amaze kubaga maze ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe inzego z’umutekano zakomeje kurinda aho hari izo nyama kugira ngo veterineri wa Nyarugenge aze azipime.
Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y’abafashwe bari kubaga imbwa kuko hari inkuru nyinshi zumvikanye hirya no hino z’abafashwe bari kuzibaga.