Kuri ki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane 14 Nzeri 2023 nibwo hagaragaye Video yabantu bari mu materaniro mu rusengero rwa Nyarugenge bariho baririmba arinako bazunguza idarapo ry’abatinganyi muri urwo rusengero, hanagaragaramo Umushumba mukuru Ndayizeye Isaie.
Video ikinyamakuru Rubanda.rw dukesha iyi nkuru ifite, yerekana umwe mu bagore ufite idarapo risanzwe rikoreshwa nabaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi, ariho arizunguza hafi y’uruhimbi cyangwa aho bita ku gatuti.
Umwe mu bakozi b’Imana wahaye amakuru ikinyamakuru Rubanda.rw yavuze ko hari hamaze iminsi hari abashyitsi baturutse muri Amerika bahuguraga Abashumba ndetse n’ibyiciro bitandukanye muri Nyarugenge kandi ko abo bose babarizwa mu itsinda ry’abatinganyi muri Amerika.
Muri iyo video hagaragara umugore w’umuzungu uriho uzunguza iryo darapo ari imbere y’uruhimbi, iyo video ikomeza igaragaza Umushumba mukuru Ndayizeye Isaie yegera uwo mugore akamwongorera, urebye neza bigaragara ko ya mubuzaga kongera kuzunguza iryo darapo mu rusengero
Uwo mugore nawe agaragara ariho akomanga mu mugongo wa Pasiteri Ndayizeye bigaragara ko yamuhumurizaga amubwirako atari bwongere kandi koko yahise arecyeraho kuzunguza iryo darapo ahita azamuka ajya Kuruhimbi ahari hateguwe imyanya y’abanyacyubahiro.
Nyuma yaho iyo video igiriye hanze, bamwe mu bashumba bahise babwira Umunyamakuru w’ikinyamakuru Rubanda.rw ko kuva ingoma zose zabaho Pasiteri Ndayizeye Isaie ariwe uzohoje ubuhanuzi buvugwa muri Matayo 24:15
Ubwo buhanizi bugira buti:“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),(Matayo 24:15)
Umwe yagize ati” Twatunguwe nokubona biriya bibera murusengero bigaheshwa umugisha n’Umushumba Mukuru wari uyoboye ayo materaniro, mubyukuri twakubiswe n’inkuba muri make Pasiteri Ndayizeye Isaie ahise asohoza ubuhanuzi buvugwa muri bibiriya.”
Hari amakuru avuga ko bariya banyamerika bazanye amafaranga menshi yo guha itorero rya ADEPR arinayo mpamvu bahawe uburenganzira bwose kuburyo bageze no kuruhimbi bakahazunguriza idarapo ry’abatinganyi.
Ikinyamakuru Rubanda.rw cyagerageje kuvugisha Pasiteri Ndayizeye Isaie ngo atubwire kubijyanye niriya video cyane ko nawe ayigaragaramo, ariko ntabwo yabashishe kwitaba terefone y’umunyamakuru ndetse n’ubutumwa yamwandikiwe nabwo ntiyabusubije.
Bamwe mu basengera muri ADEPR bamaze iminsi basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yakwegura kuko ngo ariho arasenya itorero ndetse akaba anashinjwa gucamo ibice abakristo bishingiye ku nzangano.