Mukantagwera Adela wari utuye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yasanzwe mu nzu yishwe, aho bikekwa ko yishwe n’umwuzukuru we wahise atoroka.
Umuryango we n’abaturanyi be babwiye BTN uko bamemye urupfu rwe nyuma y’umwanya muto atandukanye n’uwo mwuzukuru we, ari na we ukekwaho kumuhitana.
Umuhungu we yagize ati “Nageze iwe ku irembo nka saa moya n’igice nje kurya mbura umuntu unyitaba, nsunitse urugi nsanga rwegetseho ndinjira ngiye mu cyumba cye nsanga aragaramye yapfuye”.
Ababonye umurambo w’uwo mukecuru, bavuze ko basanze uriho ibikomere by’inzara mu ijosi kandi yambaye ubusa igice cyo hasi.
Abaturanyi b’uyu muryango kandi bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umuryango we, aho abana be bamusabaga kugurisha amasambu akabyanga.
Umuvugize wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje urupfu rw’uwo mukecuru, avuga ko iperereza rikomeje.
Ati “Twagezeyo dusanga umukecuru yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yanizwe. Twatangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukecuru ariko mu iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yari afitanye amakimbirane n’abana be babiri aho umwuzukuru we wari wahiriwe, ari we akekwaho uruhare mu rupfu rwe ariko turacyamomeje iperereza ngo tumenye ukuri”.
CIP Gahonzire Wellars yasabye abaturage muri rusange kwirinda kwishora mu makimbirane yageza ku rupfu, ahubwo ko mu gihe bibaye ngombwa bakwitabaza ubuyobozi bukabafasha.