Umugabo wo mu Karere ka Nyanza wari wijejwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda naramuka akuye Telefone yari yaguye mu bwiherero, yahezemo iyo Telefone atayigejeje ku batumye ajya muri iyo WC.
Byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Rurangazi mu Mudugudu wa Kigarama
UMUSEKE wamenye ko uwitwa Ufitese Fabien w’imyaka 36 yataye telefone(Smart Phone) mu musarane usanzwe ukoreshwa maze, Ndahimana Eric w’imyaka 22 wari hafi ye amubwira ko yayimukuriramo akamuhemba amafaranga ibihumbi bitanu(5000frws).
Uwo musarane (Toilet) telefone yaguyemo ufite metero cumi n’ebyiri mu bujyakuzimu.
Hari umuyobozi mu nzego z’ibanze w’ahabereye ibyo byago wabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubwo bwiherero nyakwigendera yagiyemo bwari buriho sima noneho bakuraho igice gito, amaze kugeramo umwuka uba mucye, gaze yo mu bwiherero iba nyinshi abura umwuka ahumeka.
Inzego z’ibanze, abakozi b’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi na DASSO bahageze maze umurambo wa nyakwigendera uvanwamo.
Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.
Naho uwatanze akazi yahise atabwa muri yombi na RIB akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yasabye abantu kugira amakenga, bakareka gukora ibikorwa babona ko byabateza impanuka ku buryo bugaragara, ahubwo bikaba byiza babanje kugisha inama nka polisi mbere yo kwishora mu byago.