Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, ni nyuma yo kurya isambusa z’ibiraha bacuruzaga ariko ntabishyure.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko hari ku mugoroba ubwo mwarimu Ntivuguruzwa yari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha.
Ngo uyu mwarimu wari wasinze, yasabye abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo.
Ngo bageze mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya muri iryo joro.
Gusa umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 15 yarabyanze ariko uwo bari kumwe arabyemera maze umwe wabyanze we arasohoka ajya hanze.
Usigaye mu nzu ngo yamubwiye ko amusambanya ariko akamuha ibihumbi 10 frw.
Uwahaye Umuseke amakuru yakomeje avuga ko uwari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na mwarimu Thomas.
Bucyeye bwaho rero mwarimu Thomas yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.
Ati “Ngo yaje kubafungirana asigira urufunguzo umuzamu wayo macumbi noneho abana basa nk’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 frw nayo yaririye ibiraha bikarangira.”
Yakomeje agira ati ” Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi nawe niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bo bajyanwa kuri Isange one Stop Center, kwa muganga.”
Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, Ngabonziza Jeremie yabwiye UMUSEKE ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.
Ati”RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”
Yigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama.
Uyu mwarimu asanzwe afite abana n’umugore gusa hakaba amakuru avuga ko yari yaratandukanye n’uwo mugore we.
Si ubwa mbere humvikanye abarimu basambanya abana mu Karere ka Nyanza kuko mu minsi yashize mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS humvikanye abarimu barenze babiri basambanyije umunyeshuri bakanamutera inda, bagashaka no kuyikuramo.