Mufora Erneste ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza ari kumwe n’umuryango we baryamye inzu yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’abantu bataramenyekana hangirika byinshi.
Uyu mugabo ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yabwiye umuseke ko mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022 ahagana saa yine z’ijoro aryamye n’umugore n’umwana ndetse na mushiki we, yumvise umwotsi mwinshi uturuka mu kiraro cy’inka gisakajwe amabati.
Abyutse asohotse ngo yasanze umuriro waturutse mu ruhande rwo hepfo ku kiraro cy’inka ndetse n’inzu abamo isakajwe amategura yafashwe uruhande rumwe rwegereye ikiraro, umuriro ukaba waraturutse ku rugo rwari rwubakishije imiyenzi n’ibishangari by’inturusu.
Mufora yakomeje avuga ko akimara gusohoka yasanze ikimasa cyari mu kiraro cyatangiye gushya ku maguru no ku matako inyuma ahita agisohora. Ati “Muri uko gusohora inka nanjye nahiye ukuboko gusa abandi bo bihutiye gusohoka hanze.”
Mufora yemeje ko mbere y’uko baryama mushiki we witwa Karera yamubwiye ko yumva abantu barimo banywera urumogi hanze, amusubiza ko ntabyo yumva bahise baryama, nka nyuma y’iminota itanu nibwo yumvise umwotsi, asohotse asanga umuriro wafashe ikiraro cy’inka kirimo gushya n’inzu yafashwe.
Ati “Navuye i Kigali abaturage barantora bangirira icyizere ku buryo bigoranye kumenya uwantwikiye kuko nta n’uwo twari dufitanye ikibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko Mufora Erneste yatwikiwe koko.
Ati “Twarabimenye, habayeho inkongi y’umuriro hagira ibyangirika, na we ashya akaboko atabara inyana ye ariko dushima abaturage batabaye ntashye. Turi gukorana n’inzego z’umutekano ngo ababikoze babihanirwe, hari abakekwa ariko ntitwabavuga kubera ko iperereza rikomeje.
Abajijwe ku kiba gishobora kuba cyateye gutwikirwa, yavuze ko byashoboka ko bijyanye no kuba akora inshingano y’umutekano akabuza abakora ibyaha, byashoboka ko babikoze kubera iyo mpamvu cyangwa ari ubundi bugizi bwa nabi.
Uyu muyobozi yashakiwe indi nzu abaye acumbitsemo mu gihe hagikorwa iperereza ku muntu waba wateje iyi nkongi y’umuriro.