Umuyobozi wa rimwe mu ishuri ryo mu karere ka Nyanza ntari mu kazi, yahaye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo bigakekwa ko ari ukubera kunyereza ibishyimbo.
UMUSEKE wamenya amakuru ko umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yahagaritswe by’agateganyo mu kazi.
Uwatanze amakuru yagize ati “Hari ibishyimbo ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye, biri hagati y’ibilo 300 na 350.”
Uriya muyobozi wa G.S Gati yabwiye UMUSEKE ko yahawe ibaruwa.
Yagize ati “Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya ibyo ari byo kikaba cyashyirwa mu bikorwa.”
Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.
Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”
Yemeye ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.
Ubusanzwe byajyaga byumvikana ku bakozi ba Leta aho umukozi waketsweho amakosa amara amezi atatu adakora atanahembwa, gusa uriya muyobozi yabwiye UMUSEKE ko atajya mu kazi ariko guhembwa byo nta kwezi kurashira ahawe ibaruwa.
Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Nyanza ntibyakunda.