Umukecuru witwa Muhongayire Béatrice wo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yapfiriye mu rugo rw’umuturanyi we nyuma y’uko aharaye mu ijoro ryakeye.
Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Runga.
Bivugwa ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022 yatashye ananiwe yanyoye inzoga, ananirwa kugera iwe acumbika ku muturanyi we. Bigeze nijoro uwamucumbikiye yamukozeho ngo arebe ko ameze neza asanga yapfuye ahita atabaza abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, yahamije ayo makuru.
Ati “Yego nibyo yapfuye. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.”
Yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri urwo rupfu. Yasabye abaturage kwita kugukurikinara abo babana, igihe babonye hari udatashye kandi batazi aho baraye, bakihutira gushakisha hakiri kare.
Muhongayire yari umupfakazi, yabanaga mu rugo n’abana be babiri bakuru barengeje imyaka 18 y’amavuko.