Umusore w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, wafatiwe aho bikekwa ko yari yagiye kwiba ihene, yakubiswe n’abaturage bimuviramo urupfu.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena, 2023 mu Kagari ka Gahombo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko uyu musore yajyanye na bagenzi be babiri kwiba ariko bumvise induru z’abaturage bariruka ariko we baramufata baramukubita arapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uyu musore na bagenzi be bari bamaze gupfumura inzu banatwaye ihene.
Yagize ati “Ni abantu bagiye kwiba ahantu nijoro ba nyir’urugo barabumva babyutse bashaka kubarwanya. Biravugwa ko bari batatu, babiri muri bo bariruka ariko undi arwanya nyir’urugo noneho ahuruza abaturage batabaye, nibwo muri iyo mirwano uwo waje kwiba yahasize ubuzima.”
Yakomeje avuga ko abaturage batihoreye ahubwo birwanyeho ubwo aba bajura babateraga.
Yagize ati “Sinzi ko twabyita kwihanira kuko wenda iperereza ni ryo rizabigaragaza kuko habayeho no kwirwanaho.”
Yongeyeho ko iperereza ryatangiye gukorwa, aboneraho gusaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rugakora aho kwishora mu bujura.