Mu mudugudu wa Gahengeri mu kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza haravugwa Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi.
Ku wa 23 Gashyantare 2022 nibwo kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo bakiriye umukecuru witwa NGIRIRABANDI Médiatrice w’imyaka 70 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo guhinga urumogi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi Jean Pierre Mutesi yabwiye Umuseke ko ku makuru bahawe n’abaturage bihutiye kujya kureba niba ibyo bavugaga ari ukuri.
Ati“Twagiyeyo dusanga icyo giti cy’urumogi kiri mu murima Koko.”
Hari amakuru avuga ko ubwo uriya mukecuru yafatwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’abandi bayobozi nawe yemeye ko urwo rumogi yaruhinze mu isambu ye hanasanzwe hateye urutoki akaba yarafatanywe igiti kimwe cy’urumogi.
Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko uwafashwe ari kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo n’ibyo yafatanywe mu gihe ategereje gushyikirizwa RIB Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo akurikiranwe.
Ubuyobozi bwa hariya bwibukije abaturage ko guhinga urumogi, kurucuruza no kurokoresha bitemewe bityo bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko uwabifatirwamo yabihanirwa n’amategeko. Abaturage kandi basabwe gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.