Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza nyuma yaho umugore wari utuye mu Mudugudu wa Rukari, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yaryamye ari muzima ariko bukeye umugabo we arebye asanga yapfuye.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu masaha ya saa kumi za mugitondo, mu Mudugudu wa Rukari humvikanye inkuru y’umugore witwa Mukakaremera Agnes ufite imyaka 35 y’amavuko witabye Imana, ariko kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana.
Bivugwa ko mu busanzwe uyu muryango wari ufite amakimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo kuko umugabo we yari amaze amezi 8 afunguwe kubera icyaha cy’ubujura. Umugabo ngo mu gitondo yabyutse agiye kureba umwana we, arebye asanga umugore we yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Jean de Dieu Rubuga yabwiye Umuseke ko uwo murambo nta gikomere wari ufite.
Ati “Hari ibiti bibiri byegereye urugo rwabo byakubiswe n’inkuba birashwanyagurika, bityo bikekwa ko ari inkuba ishobora kuba yaramukubise ariko RIB yatangiye iperereza.”
Nyakwigendera avuka mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kibirizi n’umugabo na we niho avuka. Mu mudugudu wa Rukari bari basanzwe bacumbitse, bahamaze imyaka 12.
Nyakwigendera asize abana batatu yabyaranye n’uriya mugabo, amakuru aturuka mu buyobozi bwa hariya ni uko nta muntu wigeze atabwa muri yombi gusa umurambo wihutanwe ku Bitaro bya Nyanza nyuma urashyingurwa.