Mu kagari ka Shyira , Umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza , haravugwa amakuru avuga ko umugabo yishe mugenzi we amuziza kumunywera inzoga .
Ibi byabaye mu masaha ya saa yine mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo umugabo witwa Rukundo yishe mugenzi we bakunda kwita Rubyogo.
Abatuye muri ako gace bavuga uwo mugabo wari wajyanye mu kabari n’umugore we ,yishe mugenzi nyuma yo kujya mu bwiherero,yagaruka agasanga uwo mugenzi we yishe amaze kunywa ku nzoga ye .Amakuru avuga ko nyuma yo gushyamirana abagabo bombi basohotse mu kabari batongana ageze hanze aramwica.
Abaturage bavuga uwo mugabo witwa Rukundo yishe uwo bita Rubyogo amukebye ijosi akoresheje icyuma mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko yamwishe akoresheje icupa yanyweshaga inzoga.
Abaturage batuye mu Murenge wa Busoro bavuga ko ibikorwa by’urugomo bimaze igihe bigaragara muri uwo Murenge ,biterwa n’ubusinzi bukabije guterwa n’inzoga z’inkorano .
Umugabo wishe mugenzi we yaratorotse ariko bucyeye afatirwa mu karere Ruhango .
Aganira na BWIZA , umuyobozi w’Akarere ka Nyanza , Ntazinda Erasme yavuze ko umuturage wishe mugenzi yafashwe ashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati :”Icyo twababwira cya mbere nuko yamukebesheje ku ijosi icupa banyweragamo ntabwo yamuteye icyuma nkuko bivugwa . Uwabikoze ari mu maboko y’ubutabera .”
Meya Ntazinda yakomeje avuga icyo ubuyobozi burimo gukora mu rwego rwo kurwanya urugomo rukururwa n’inzoga z’inkorano .
Ati:”Ingamba zo kurwanya izo nzoga z’inkorano dufite gahunda yo gushakisha aho ziri n’abazikora barahanwa kugira ngo zicike .ariko tugasaba abaturage nabo kubigiramo kuko umutekano ni uwa twese Kandi n’ababikora n’abaturage rero buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi ,nabo bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo izo nzoga z’inkorano zicike burundu tubashe gukumira ibyaha byose biterwa nazo .”