Umugabo wo mu Karere ka Nyanza wari wagiye gusangira urwagwa ku muturanyi we yitabye Imana. Ibi Byabereye mu karere ka Nyanza,mu Murenge wa Kibirizi mu kagari ka Mbuye,mu Mudugudu wa Kigarama.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza habaye impanuka itera urupfu rutunguranye rw’uwitwa UWIHANGANYE Anathole w’imyaka 42 y’amavuko aho yarari ku muturanyi we bari kunywa urwagwa kuko yari yaruhishije arasohoka maze nyakwigendera ajya mu musarane avuyemo aranyerera akubita agahanga kinyuma ku kijerekani cyari hafi y’umusarane ahita apfa.
Amakuru avuga ko abo bari kumwe bumvise yikubise hasi bajyiye kureba basanga yamaze gupfa. Nyakwigendera yarari kumwe n’abandi baturanyi be bari bagiye kunywa urwagwa.
Hari amakuru avuga ko ubusanzwe nyakwigendera umuganga yari yaramubujije kunywa inzoga bitewe n’uburwayi bwe , gusa inzego bireba zatangiye iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine, yemereye UMUSEKE ko nyakwigendera yariho asangira n’abandi koko agiye ku musarani aranyerera aragwa ahita apfa. Nyakwigendera apfuye asize umugore n’abana.